Thursday, December 8, 2016

Ubusobanuro bw’Inzoka, imisaraba n’ibindi birango bikunda kugaragara ku ma farumasi bikibazwaho ba benshi

Abantu benshi bakunda kwibaza ibirango biranga za pharmacie (soma farumasi), amavuriro cyangwa ibindi bigo byita ku buzima. Inzoka cyangwa umusaraba ni bimwe mu birango bikunda kugaragara ku mafarumasi bikibazwaho na benshi, inkomoko n’ubusobanuro bwabyo.
Mu gushaka gusobanukirwa neza ibisobanuro by’ibi birango,inyarwanda.com yegereye inzobere mu by’imiti(Pharmacien) Phn N.Marcel Baudouin itavurira imuzingo ibisobanuro n’inkomoka yabyo.
Kimwe nk’izindi siyanse(sciences),ijambo Pharmacie(soma farumasi) rikomoka mu rurimi rw’ikigereki rikaba risobanura “umuti” ndetse rigasobanura nanone “Uburozi”,nkuko tubizi iyo umuti urenze urugero uhinduka uburozi mu mubiri.
Pharmacie rero ihuriza hamwe Ibinyabuzima(Biologie),Ubutabire(Chimie) ndetse n’ubuvuzi(Medecine). Ijambo Pharmacie rero rikaba rikoreshwa mu buryo bubiri:
1.Ishami ryigisha ibijyanye no gutegura no gutanga imiti ndetse n’imikorere yayo mu mubiri y’ibinyabuzima,baryita Pharmacie
2.Ahantu habikwa hanatangirwa imiti naho bahita muri Pharmacie. Pharmacies zabayeho mu bihe bya mbere bazitaga Apothicaire(soma apotikere).
Ahenshi ku isi uzasanga za Pharmacies kimwe n’ibindi bigo byita ku buzima bigira ibimenyetso(logos)bigaragaramo ishusho y’inzoka,ahandi uhasange ibimenyetso biriho umusaraba.Ibi bisobanura iki?byaba byarakomotse hehe?Iki ni ikibazo kibazwa na buri wese.
Bimwe mu birango bya pharmacie dukunze kwibaza icyo bisobanuye:
1.UMUSARABA W’IBARA RY’ICYATSI:

Umusaraba ni ikimenyetso ,kuva mu binyejana byo hambere cyakunze gukoreshwa kigararaza,ubuzima ,umukiro.Ni ikimenyetso dusanga cyane cyane mu iyobokamana,ubu kikaba gikoreshwa no mu bigo bishinzwe kubungabunga ubuzima bw’abatuye isi.
Mbere y’iri bara ry’umusaraba w’icyatsi habanje gukoreshwa umusaraba utukura nyuma waje guhinduka ikimenyetso cya organization izwi ku izina rya “croix rouge”ndetse nyuma y’amasezerano y’I Geneve yo kuwa 4 Nyakanga 1939 hahita hashyirwaho itegeko ribuza ikoreshwa ny’umusaraba utukura nk’ikimenyetso cya za pharmacies z’icyo gihe uhita usimburwa n’umusaraba w’ibara ry’icyatsi kibisi.Wakwivaza uti ese ni ukubera iki hahiswemo ibara ry’icyatsi kibisi ?
Bamwe bemeza ko iri bara ry’icyatsi kibisi rifite aho rihurira n’imiti kuko n’ubundi imiti myinshi ituruka ku bimera(plantes medecinales) ,abandi bakavuga ko iri bara rikomoka nubundi ku myambaro yari ifite ikora ry’icyatsi kibisi yambarwaga n’abantu bakora muri za farumasi (pharmaciens) igihe babaga batanga imiti ku rugamba kugirango batandukanywe n’abaganga ndetse n’abasirikare.
2.IKIMENYETSO CY’INZOKA KITWA CADUCEE

Iki kimenyetso kigizwe n’inzoka yizengurutsa ku gikombe igahagarara icuritse umutwe wayo ureba mu gikombe.
- Iki kimenyetso gikomoka ku mwami w’umugereki witwa Escupale.
- Igikombe gisobanura Hygie(umukobwa wa Escupale ,akaba yari n’ikigirwamana cy’ubuzima)yaheragamo icyo kunywa inzoka yo mu rusengero rwa Epidaure.
Mu bagereki,Inzoka yafatwaga nk’ikimenyetso cyo:
- Gukiza(guerir)
- Uburumbuke(Fecondite)
- Ubuzima(Vie)
Bakababa barabishingiraga ko inzoka aruko yinjira mu butaka ,ikaba ariyo izi ibanga ry’ahantu ibimera (plantes medecinales) bikomora kubyara imiti myinshi.
3.RX
Iki nacyo ni ikimenyetso uzasanga kuri pharmacies zimwe na zimwe,ndetse no kuri Ordonance cyane cyane muri USA.Ordonance bisobanura “mwakire mu izina ry’imana”
4.Umuhini n’isekuru(mortier &pilon)

Umuhini n’isekuru ni ibikoresho bikoreshwa cyane mu gukora cyangwa kuvanga imiti runaka.Iki kimenyetso nacyo gikoreshwa nk’ikimenyetso cya Pharmacie.
5.Inyuguti ya A:

Iyi nyuguti ikomoka ku ijambo “Apotheke” ariyo nyito ya Pharmacie mu bihe bya kera.nayo ikaba igaragaza aho abarwayi bafatira imiti mu bihugu bimwe na bimwe nko mu budage.
N.B:Si ibirango bya za Pharmacie uzasangamo ishusho y’inzoka cg y ‘umusaraba gusa ,hari n’amavuriro ndetse n’ibigo byita ku buzima.Urugero:
- Ikirango cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima:OMS

- Ikirango gishyirwa ku modoka z’imbangukiragutabara: Service d’Aide Médicale Urgente( SAMU)

- Ibirango gikunda kugaragara mu birango by’amavuriro cyangwa mu birango by’amashyirahamwe yita ku buzima:
-

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...