Thursday, December 8, 2016

Umuvugo w’urukundo.-UMUGISHA

UMUGISHA
Umugisha uza kwinshi
Ariko byose mbibona nk’impano,
kuko Ubihawe ntacyo aba yatanze ngo bibeho
Umugisha ni impano, haba kugira ijwi ryiza,
Guseka neza, kuvuga neza, kurera neza,
Kubaho neza, ndetse no gukundwa.
Umutima w’umuntu wifuza byinshi, uwanjye
Nawe urimo, nasabye Imana twinshi
Numvaga twangirira akamaro mu buzima
Mu byo nayisabye urimo, gusa sinavuga ko nayisabye uwitwa kanaka,
Ahubwo nayisabye umeze nkawe.
Waje ntakibyizeye,
Wanyeretse uwo uri we Ndishima,
Kandi wamfashe uko ndi ntiwangaya,
No mu ntambwe nke ngenda ntera
Mpindura bimwe mu bitari byiza Mfite
Ntiwitotomba nshimishwa n’uko ubimfashamo
Ubwiza buratandukana bitewe n’ureba,
Ariko nzi ko uri mwiza wanjye, kuko
Witwa uwanjye, ibyiza byose ufite ntacyo
Nabinganya, gusa bintera ishema iyo
Umfashe ukuboko ukangendana wishimye
Kandi udahakana ko ndi uwawe


Ibyo binyereka umugisha Rurema yangabiye
Kuko wuzuza ibyishimo byanjye
Ubuto bwacu budatinya Kureba kure h’ejo hazaza
Turi kumwe, butuma nticuza kuba
Tutaramenyanye dukuze byisumbuye
Wazanye byinshi mu buzima bwanjye,
Ni yo mpamvu nkwisabiye ngo mu tuzina naguhaye
Nongere mo:
Umugisha wanjye!
- See more at: http://www.inyarwanda.com/gukunda/?Umuvugo-w-urukundo-UMUGISHA#sthash.8uWaPF9l.dpuf

2 comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...