Mu Rwanda rwo hambere inzira yabaga ari imihango yakorwaga kugirango ikintu runaka kibe cyangwa se urbanza uru n’uru rurangire. Iyi mihango yari igamije gushimangira ubushobozi bw’umwami. Abashinzwe iyo mihango bari Abiru.
Izi nzira zose uko ari 18 zari zigabanije mu bice 3:
®Inzira z’uburumbuke
®Inzira z’imihango ya Cyami
®Inzira z’intambara
INZIRA Z’UBURUMBUKE
Inzira ya Rukungu. Yari inzira yo kurwanya amapfa yateye mu gihugu, hari amagambo yavugwaga kugira ngo amapfa arangire. Nko mugisigo cya Nyakayonga ka Musare “urugumye rukanga umwami”.
Inzira ya Kivu. Iyo mu gihugu hateraga imvura y’amahindu ikonona ibintu, abiru bakoraga imihango yo gushaka intsinzi y’imvura. Hari n’ubwo byashoboraga kwitirwa umuntu maze akicwa nuko akitwa mwene Nkima naCyabakane.
Inzira y’Umuhigo. Ni imihango yakorwaga iyo umwami yashakaga kujya guhiga, kugira ngo we n’abo bajyanye batahukane umuhigo utubutse.
Inzira y’Inzuki. Mu gihe imizinga yarumbaga bajyaga i GAHANGA, MUMAYAGA, NYAKINAMA, muri Musanze. Bakajya ku rutare rw’inzuki bakarutera ibyuhagiro maze inzuki zikera.
Inzira ya Muhekenyi. Iyi yari inzira yo kurwanya imize iyo yabaga yateye mu gihugu nk’uburenge.
INZIRA Z’IMIHANGO YA CYAMI
Inzira y’Umuriro. Ni inzira yakorwaga iyo babaga bari kwimika umwami ufite izina rya YUHI, akaba yari umwami w’umuriro.
Inzira y’Umuganura. Iyi yari imihango yakorwaga buri mwaka kugirango abanyarwanda beze imyaka myinshi. Iyi mihango yakorwaga barya imitsima y’uburo n’ikigage bahereye ku mwami nuko rubanda rukaboneraho.
Inzira ya Gicurasi. Icyi cyo cyari igisibo cyo kwibuka abakurambere by’umwihariko NDAHIRO CYAMATARE naRUGANZU NDORI batanze muri uku kwezi.
Inzira y’Ishora. Ni imihango yakorwaga hezwa amariba agakorwa by’umwihariko na CYIRIMA na MUTARA. Ni inzira ndende abiru bitagaho kuko yamaraga ingoma 3.
Inzira y’Ubwimika. Iyi yo yari imihango yakorwaga bimika umwami mushya, kuko bagombaga kubihisha kugira ngo ishyanga batabimenya.
Inzira y’Amapfizi. Iyi yari imihango yakorwaga bahitamo mu mapfizi y’ibwami. Izamenyekanye cyane ni nka RUSANGA (Gisanura) na RUSHYA.
Inzira y’Ubwihisho. Ibi byakorwaga iyo i Burundi babaga bimitse umwami mu Rwanda bahishaga umwami wabo. Iyo mihango yari iyo kuraguriza ubwihisho yagombaga kumara mo iminsi 8 mbere yo kwiragiza abakurambere ku munsi wa 9. Yahitaga ajya kumurwa mukuru.
Inzira y’Ikirogoto. Iyi mihango yakorwaga iyo babaga batabariza cyangwa bashyingura umwami watanze,KIGERI na MIBAMBWE. Ntabwo bavugaga ko umwami yatanze ahubwo bavugaga ko bati “Ijuru ryaguyecyangwa Ibintu byabaye nk’ibindi”.
INZIRA Z’INTAMBARA
Inzira y’Inteko. Ni imihango yakorwaga iyo u Rwanda rwashakaga kugaba ibitero kugira ngo barebe ko bazahirwa cyangwa ko bazatsinda.
Inzira yo kwambika ingoma. Iyi mihango yakorwaga bambika ingoma ngabe ibishahu iyo habaga hari umutware ukomeye waguye kurugamba cyangwa umuhinza.
Inzira yo Kwasira. Ni imihango yakorwaga bambika ingoma ngabe kunshuro ya 7 cyangwa ya 9 ku ngoma imwe.
Inzira y’Umugaru. Yari imihango yakorwaga iyo abanyamahanga babaga bashatse gutera u Rwanda, ku nkiko hateye imyivumbagatanyo y’abanyamahanga. Hagangahurwaga intwaro z’umubisha, bigakorwa na MIBAMBWE naKIGERI
Inzira y’Urugomo. Iyi ni imihango umwami mushya yakoraga kugira ngo bene se batarwanira ingoma, iyo se yabaga atanze ariko assize amakimbirane mu muryango we. Iyi mihango yakorwaga cyane n’abami nka CYIRIMA RUJUGIRA, YUHI MPAZIMPAKA, KIGERI NDABARASA.
2 comments:
muzatugezeho n'uburyo iyi mihango yakorwaga.
Mukomeze mwaguke!
Post a Comment