Thursday, April 27, 2017

ikibuye kikubise ku Isi mu gihe cy’imyaka Miliyoni 65 ishize cyatumye habaho izimira rya Dinosours

Hashize imyaka igera kuri Miliyoni 65 ,ikibuye kinini cyane bivugwa ko cyari gifite ubunini bungana n’ubw’umusozi wa Everest kikubise ku isi, uku kwikubita ku isi kwateje ishwanyuka rikomeye cyane ryatumye 2/3 by’ibinyabuzima biburirwa irengero harimo n’inyamanswa za Dinesaurs.

Inzu ndangamurage yubatswe mu muhora cyangwa se muri penisula tya Yucotan aho iki kibuye kisekuye. Urubuga Astraunomie-astraunote.com ruvuga kohashize imyaka isaga miliyoni 65 habayeho ikiswe affaire ya Chicxulub.
Muri iyi myaka ikibuye gifite umuzenguruko(diametre) ubarirwa hagati ya Kilometero 10 na 20 ni ukuvuga kiruta umusozi wa Everest,kitimbuye mu muhora wa Yucotan muri Chicxulub mu gihugu cya Mexique.

Uyu ni umuhopra wa Yucotan kuri ubu wahindutse igice cy’ubucyerarugendo gikomeye
Umuvuduko wo kwikubita ku butaka wari ku bilometero 25 mu isengonda ni ukuvuga ibilometero ibihumbi 90 ku isaha.
Mu kwikubita hasi cyazamuye imbaraga nyinshi z’amatoni y’ibitaka aho imbaraga cyazamuye zingana na 1024 Joules,ni ukuvuga imbaraga zikubye incuro eshanu iz’igisasu cyarashwe mu Buyapani i Hiroshima ku itariki ya 6 Kanama 1945 mu ntambara ya kabiri y’isi.
Iki kibuye cyaguye muri uyu muhora wa Yucotan cyari gifite umuvuduko ukabije wo kwangiza kuko mu gihe kingana n’amasegonda 0,001 cyabaga kimaze kwangiza aharenga kilometero 200.
Ingaruka zatewe n’iri turika ryo mu muhora wa Yucotan
Zimwe mu ngaruka zatewe n’iri turika harimo uku gushwanyuka kwaje kwibasira ahantu hangana na Kilometero 200 z’umuzenguruko ndetse na 30 z’ubujya kuzimu.
Ibi kandi byateje isuri yari ifite ubunini(epaisseur) bwa metero 900 ,hakiyongeraho no kurengerwa kw’ibinyabuzima byarengewe ku burebure bwa metero 70.
Ubushyuhe bwo mu isanzure bwariyongereye ku kigero gikabije kitigeze kibaho mu mateka y’isi aho bwageze kuri 400oC.
Kubera ubushyuhe na gaz methane ndetse na silfire byatumye habaho kwivumbagatanya mu nda y’isi byatumye ubushyuhe mu isanzure bukomeza kwiyongera ku gipimo kitigeze kibaho.
Nyuma gato haje igihe cy’ubukonje abahanga bise ubukonje bwa kirimbuzi dore ko ku isi hari hafite ubushyuhe bwa 4 oc bitewe n’icyiswe igihe cy’icuraburindi(Obscuricissement du ciel).
Ubu bukonje bwamaze igihe kingana n’imyaka 10 ari naho muri iyi myaka ubukonje bwageze ku kigero kiri hagati ya -10oC na -20 oC nyuma y’iyi myaka hakurikiyeho imyaka isaga ibihumbi 10 yo kwangirika gukomeye ku isi ari byo bita mu ndimi z’amahanga effet de serre cyangwa se Rechouffement climatique.
Bivugwa ko 2/3 by’ibinyabuzima byaburiwe irengero ari naho inyamanswa za Dinesours nazo zaburiyemo.

Ishusho y’igikanka cya Dinosaur gusa ugendeye ku bunini zari zifite aka niko gato muri zo.
Walter Alvarez we avuga ko izi nyamanswa za Dinesours zarangiranye n’icyo yise isi ya mbere ni ukuvuga ubuzima bwa mbere y’iri turika.
Imyaka igera kuri miliyoni 65 irashize iki kibuye cyoretse isi,gusa kuva icyo gihe ntakindi kiragonga isi byanyabyo keretse ibivugwa ko biri buce hafi y’isi.

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...