Saturday, April 22, 2017

URUGAMBA RWO GUHAGARIKA JENOSIDE Igice cya 2

3. Bimwe mu bikorwa by’ingenzi bya gisirikare byari bigamije guca intege abakoraga jenose no guhumuriza abicwaca.

Bimwe muri ibyo bikorwa ni ibi bikurikira:
a. Kwibasira Leta y’Abatabazi yari iyoboye jenoside (Nyuma yo gufata Rebero Leta y‟Abatabazi yahungiye i Murambi ya Gitarama. Hagabwe igitero ku wa 13 Kamena cyigamije kuyirukana n‟aho i Gitarama ihava yerekeza Gisenyi na ho yavuye mbere y‟uko Gisenyi ifatwa ku ya 17 Nyakanga 1994.
b. Kurasa Radiyo rutwitsi RTLM ngo itagumya guhamagarira abantu kwica: Ku italiki 18 Mata 1994 Ingabo za FPR zari zari zamaze gufata Nyarutarama, zarashe RTLM zikoresheje imbunda zirasa kure igisasu gikomeretsa umunyamakuru wayo Noheri Hitimana. N‟ubwo bitayibujije gusanwa no gukomeza ibiganiro byayo ariko yacitse intege inimura ibirindiro byayo.
c. Ibitero bitunguranye bigamije guca intege abakoraga jenoside nyuma y’ibirindiro by’umwanzi: Ingabo za FPR zimaze kubohora Kabuga, zimwe muri zo zoherejwe gutanga umusada mu Bugesera kugira ngo zihagarike ubwicanyi bwahakorerwaga. Ingabo za FPR zarwaniraga I Kigali na zo zoherejwe Bicumbi ngo zihagarike ubwicanyi Semanza yari ayoboye muri ako karere.
d. Kuburizamo umugambi w’ingabo z’ubufaransa wo kwigarurira intara nyinshi. Ubwo abafaransa bari bahawe uruhushya na LONI rwo gutabara mu Rwanda, bashatse kwigarurira intara nyinshi ngo bahagaritse umuvuduko wa FPR banafashe Leta y‟Abatabazi kwisuganya. Ingabo za FPR zihutiye kubakumira zifata umujyi wa Butare na Gisenyi Abafaransa bifuzaga gushyira mu cyo bise Turukwazi kitabujije jenoside gukomeza.
4. Bimwe mu bikorwa by’ingenzi byo kurokora abantu no kubaha ubufasha bukenewe (Stade Amahoro, St Paul, Kabgayi, Kiziguro, Nyamirambo 2, Bugesera mu rufunzo).
a. Stade Amahoro: Ku itariki ya 7 Mata 1994, bamwe mu ngabo 600 za FPR zari i Kigari bagabye igitero kuri Stade Amahoro bagamije kubohora imbaga yari yahungiyemo yizeye kurindwa n‟ingabo za MINUAR yari ihafite ikicaro gikuru. Icyo gitero cyagabwe umuyobozi w‟Ingabo za FPR amaze kumva ko interahamwe n‟ingabo za Leta zahagabye igitero zimaze kwica abari muri Centre Christus. Icyo gitero cyarokoye impunzi zirenga 5000 zari muri Stade Amahoro n‟abasirikare ba MINUAR (Bangladeshis) bari bambuwe intwaro n‟interahamwe.
b. Nyamirambo: Nyuma y‟ifatwa rya Rebero kuya 12 Mata 1994, ingabo za RPA zagiye kurokora abari bahungiye muri St Andre mu ijoro ry‟iya 16 Mata 1994. Abagabo, abagore ndetse n‟abana bagera kuri 50 ni bo barokowe kuri St Andre bajyanwa ku Nteko Ishingamategeko (CND) banyujijwe ku i Rebero. Abari bakomeretse babanje kuvurirwa muri CND, indembe zijyanwa i Byumba ahari ibitaro byisumbuye bya FPR-Inkotanyi icyo gihe.
c. Kiziguro: Mu matariki 14 Mata 1994, Ingabo za PFR zanyuze iy‟iburasirazuba ni bwo zageze Kiziguro zibasha kurokora abicwaga. I Kiziguro zahasanze urwobo rurerure cyane rwari rwajugunywemo abantu benshi. Ni uko ingabo za FPR zikuramo abari bagihumeka zimanukiye ku migozi. Zahise zijya kubavura no kubondora ku bitaro bya Kiziguro n‟ahandi dore ko bari bamaze igihe barazahaye.
d. Bugesera mu mfunzo: Ingabo za FPR zigeze mu Bugesera zarokoye abari babashije guhungira mu mfunzo nyuma y‟ubwicanyi mu kiriziya bwa Ntarama na Nyamata mu mataliki 16 Gicurasi 1994.
e. Kabgayi: I Kabgayi ni hamwe mu hubatswe kiliziya Gatolika za mbere mu Rwanda. Iyi ni imwe mu mpamvu nyamukuru zatumwe imbaga y‟abantu benshi bahahungira kuko bumvaga bizeye umutekano waho. Abahahungiye bagiye mu mashuri nk‟Ishuri ribanza rya Kabgayi A na B, Iseminari Nto, Urwunge rw‟amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu, Iseminari Nkuru ndetse no mu nzu yari iya TRAFIPRO yari yarahawe n‟interahamwe akazina ka „CND”. Jenoside itangira, Interahamwe n‟Ingabo za Leta zaraje mu Kiliziya ndetse no mu mashuli zica inzirakarengane zitagira ingano. Mu gitondo cyo ku ya 2 Kamena 1994, ingabo za FPR zafashe umugi wa Kabgayi zirokora abantu barenga 2000. Abarokowe bajyanywe ku Ntenyo no mu Byimana aho ingabo za FPR zari zarafashe.
f. Mille Collines: Kurokora abari bahungiye muri Hoteli ya Milles Collines byagezweho biturutse mu mishyikirano yabaye hagati ya Leta ndetse n‟Ingabo za FPR byahujwe na UNAMIR biturutse ku bakozi ba Medecins sans Frontiere. Iyi mishyikirano yatumye habaho gutanga abayobozi bari muri leta ndetse n‟abaturage bari bahungiye muri Stade Amahoro baguranwa abahigwaga bari bihishe muri Hoteli ya Milles Collines, barimo basabwa kwishyura kugira ngo bagume muri iyo Hoteli bihishe. Iri gurana ryabereye ku Kimihurura mu ihuriro ry‟imihanda,mu matariki 27, 28 Gicurasi, ingabo za UNAMIR zikaba zari zihari nk‟indorerezi. Abavaga muri Mille Collines bajyanwaga mu gice cyabohowe na FPR i Kabuga, na ho abavaga muri Stade Amahoro bakajyanwa mu gice kikiyoborwa n‟ingabo za Leta.
g. St Paul no hanze ya Ste Famille: Nyuma y‟igihe kinini ingabo za APR zigerageza kurokora abari bahungiye muri Saint Paul na Sainte Famille bikananirana, zabigezeho mu ijoro ryo kuwa 16 rishyira uwa 17 Kamena 1994. Ingabo za FPR zavuye ku Gisozi zari zarafashe mu ma saa mbili z‟ijoro, zigera kuri Saint Paul saa saba za mu gitondo, zigenda zicengera mu nzira zari hafi y‟ibirindiro by‟umwanzi. Bamwe mu bari bayoboye iki gitero cyo kurokora abari Sainte Famille na Saint Paul barimo Francois Harerimana, Timothe Musana, Vital Mbaraga n‟abandi, bari bararokotse mbere hanyuma bahitamo kuyobora ingabo za FPR babereka inzira ibageza ku bari bahungiye Saint Paul na Sainte Famille. Ubwo abari bamaze kurokorwa bajyanwaga ahari uduce twarimo umutekano, barashweho urufaya rw‟amasasu. Umwe mu ngabo za FPR wari uziyoboye Lt Emmanuel Twagirayezu yahasize ubuzima ubwo yageragezaga kurokora umukecuru witwa Marigarita Mukamibungo. Abarenga 2000 barokowe muri Saint Paul, inyuma ya Saint Famille ndetse no mu duce tuhakikije (CELA).
5. Abandi bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika jenoside no kurengera abicwaga :
Hari abandi bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo guhagarika jenoside batari abasirikari ba FPR-Inkotanyi. Yaba abantu ku giti cyabo cyangwa se abari mu matsinda, hari abasivili babashije kurokora abantu bari mu kaga, babahisha cyangwa se babaha amafunguro, babaha amakuru yabafasha kubona inzira ndetse n‟ubwihisho; bamwe ndetse bemera no gupfana n‟abo barindaga aho kubatererana ngo basigare mu menyo ya rubamba.
Abandi birwanyeho mu matsinda barwananisha intwaro gakondo nk‟aba Bisesero na Bitare. Haribukwa kandi n‟abandi bose bamaganye jenoside yaberaga mu Rwanda benshi bakaba ari abanyamahanga. Abenshi muri bo u Rwanda rwarabashimiye rubambika Umudari wo Guhagarika Jenoside (Umurinzi).
6. Imbogamizi mu rugamba rwo guhagarika jenoside : Mu rugamba rwo guhagarika jenoside Ingabo za FPR zahuye n‟imbogamizi zikurikira:a- Umuvuduko ukabije n‟imbaraga nyinshi jenoside yakoranywe mu gihugu hose byatumye ingabo za FPR zitabasha kurokora abantu hose nk‟uko zabyifuzaga;
b- Gutandukanya abasirikare barwanya FPR n‟abasiviri bitwaje intwaro bahawe kandi bategetswe kurwanya Inkotanyi zahagarikaga jenoside;
c- Amahanga atarumvaga neza ibibera mu Rwanda yakomezaga gutiza umurindi abicanyi no kubuza Ingabo za MINUAR gutabara abicwaga mu gihe cya jenoside. Anaha ingabo z‟Abafarans a uburenganzira bwo gutabara kandi ari bo batoje abicanyi.
d- Umubare munini w‟abakeneye ubufasha n‟ubushobozi budahagije bw‟ababafashaga;
e- Kugerageza kubohoza abaturage bafashwe bugwate n‟abafite intwaro .
f- Kuburizamo abageragezaga kwihorera babonye imirambo y‟ababo bamaze kwicwa,
g - Imfashanyo z‟amahanga zibandaga ku bahunga kurusha abarokowe.
Umwanzuro
Urugamba rwo guhagarika jenoside ntirwahagarariye ku ibohozwa rya Gisenyi ku ya 17 Nyakanga kuko na nyuma yaho habaye ibikorwa byo gukomeza kuburizamo umugambi w‟abashakaga kurangiza jenoside bateshejwe. Urugero: kurwanya Intambara y‟Abacengezi, Kujya kubohora abaturage bari barafashwe bugwate mu nkambi z‟impunzi muri Zaire, n‟ibindi.
Na n‟ubu bamwe mu bagize umugambi wo kurimbura abanyarwanda baracyawukomeje iyo mu mashyamba muri Congo n‟ahandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside. Urugamba rwo kubihagarika rurakomeje.

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...