Tuesday, October 17, 2017

Abantu barenga ibihumbi 40 bakoze ibizamini by’akazi ka Leta kabona 1616

Raporo y’Ibikorwa bya Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo ya 2016/2016 igaragaza ko hari abagera ku 4044 bapiganiye imyanya y’akazi muri Leta, muri bo hatsinda abagera ku 3537 bangana na 8.8%, hashyirwa mu myanya abakozi 1616.
Iyo raporo igaragaza ko kugeza ubu abagera ku aribo bashyizwe mu myanya y’akazi, ariko hari abatsinze ibizamini by’akazi basaga 1900 bangana na 54% y’abakoze ibizamini bose ariko ntibashyirwe mu myanya y’akazi bari batsindiye.
Perezida w’Abakomiseri muri Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo, François Habiyakare, yavuze ko abo bagaragara ko batarabona imyanya kuko iyo umuntu agize amanota agera kuri 70% mu kizamini aba yatsinze.
Yagize ati “Ikibitera cyo kiroroshye kucyumva kuko iyo batangaje umwanya umwe haza gukora abantu benshi ikizamini, muri abo benshi, muri abo habonekamo benshi bagitsinda kandi ibyo twita muri Leta ngo ni ugutsinda bivuze kugira 70%, iyo habonetse abantu batanu batsindiye umwanya umwe bane basigaye barabikwa, hazaboneka undi mwanya agashyirwamo.”
Komisiyo igaragaza ko kugeza kari abagera kuri 21 bahawe akazi binyuze muri ubwo buryo. Ibyo bikaba bikorwa iyo batahuye ko wawundi uri mu mwanya hari ibyo atujuje bituma akurwamo umwanya ukaba wahabwa undi wamukurikiye mu manota.

Perezida w’Abakomiseri muri Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo, François Ha

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...