Monday, October 2, 2017

GISAGARA 'Kirazira kikaziririzwa kuzimya igicaniro’

Imiryango 42 yo mu karere ka Gisagara igizwe n’abatishoboye yorojwe inka z’imbyeyi, abayigize basabwa kuzifata neza birinda amanyanga yo kuzigurisha  babwirwa ko ‘kizira kikaziririzwa kuzimya igicaniro’.
Izo nka bazorojwe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ igamije kuvana Abanyarwanda bose mu bukene no kurwanya imirire mibi banywa amata; kuri iyi nshuro horojwe abo mu Mirenge ya Ndora, Kansi na Save.
Inka zatanzwe muri gahunda urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), rwihaye yo gukusanya inkunga yo gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Umwe mu bagize urugaga rw’abaganga b’amatungo, Alphonse Marie Tuyishimire, wari uyoboye igikorwa cyo koroza abatishoboye mu karere ka Gisagara yavuze ko biteganyijwe ko mu turere dutandatu twatoranyijwe bazoroza imiryango 306.
Tuyishimire ati “Twebwe nk’urugaga twashinzwe uturere dutandatu aritwo Kamonyi, Gisagara, Ruhango, Gisagara, Nyamagabe, karongi na Rutsiro, muri twose tuzatangamo inka 306, ariko ingano y’igikorwa cyose mu gihugu ni  Miliyali imwe na Miliyoni zigera kuri ebyiri ubwo hakavamo amafaranga agura ayo matungo n’ibiyaherekeza birimo imiti, imyunyu, ubwishingizi n’imirimo yo kuyakurikirana mu gihe cy’amezi atandatu”.
Tuyishimire yakomeje atanga inama kubahawe inka abibutsa ko ikigamijwe ari ukubakura mu bukene bakabaho neza, abasaba kwirinda amanyanga yo kuzigurisha.
Ati “Mworojwe inka nziza zihaka, kirazira kizaziririzwa kuzimya igicaniro, hari aho byagiye biba n’ubwo atari henshi ugasanga umuntu agize ikibazo akagurisha inka yorojwe, byagera nijoro agakubita akaruru akitatsa ngo barayibye, ibyo nibibi ntibizabarangweho”.
Inka borojwe babwiwe ko zihaka mu mezi atanu zizabyara basabwa kuzifata neza(Ifoto/Amani Kwizera)
Aborojwe inka ni abasanzwe baba mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, bavuze ko bagiye kuzifata neza bakazibyaza umusaruro bakava mu bukene no mu cyiciro cy’abafashwa.
Therese Nabakurije wo mu murenge wa Ndora ati “Mu buzima ni ubwa mbere ngiye korora inka, ngiye kuyifata neza nayo inkure mu bukene, nabaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko ndumva nishimye ngiye guhinga mfumbire neze ibyo kurya mbone n’amata, ku buryo numva ko nzagera igihe nkava mu bakene nanjye nkatera imbere”.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga, yashimiye abatanze iyo nkunga aboneraho n’umwanya wo gusaba aborojwe inka kuzifata neza yibutsa ko hashyizweho ingamba zo gukumira ku buryo nta nka n’imwe izongera kurigiswa.
Rutaburingoga ati “Twashyizeho gahunda ya ‘kirazira kuzimya igicaniro’  iyo umuntu yahawe inka iwe hagomba kuboneka inka, ikindi ni uko aramutse anayigurishije umuyobozi w’aho nawe agomba kubibazwa agasobanura aho yagurishijwe ari n’inama yamugiriye, twarabihagurukiye ku buryo nta nka izongera kugurishwa ndetse binabaye yahita igaruzwa”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko kuva gahunda ya Girinka yatangira hamaze korozwa imiryango hafi ibihumbi 10 kandi bizakomeza kuko uyu mwaka biyemeje koroza 1 600.
Abahawe inka kuri iyi nshuro babwiwe ko zose zihaka basabwa kwitegura kuko mu mezi atanu biteganyijwe ko zizabayara kandi zifite ubwishingizi mu gihe cy’umwaka.

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...