Monday, October 2, 2017

Jay Polly umushushanyi

Jay Polly ni umwe mu baraperi baza imbere mu kugira umubare munini w’abakunzi, ari no mu ba mbere bamaze gushinga imizi mu njyana ya Hip Hop ndetse akunda kwiyita ‘umwami wa Hip Hop nyarwanda’.
Mu mishinga ikomeye ari gutegura muri iyi minsi, ku isonga hari album ya Gatanu ateganya gushyira hanze bitarenze mu mwaka wa 2016. Afite n’undi mushinga w’indirimbo za album yahuriyeho na Ama G The Black.
Mu mashuri yisumbuye Jay Polly yize amasomo y’ubugeni ajyanye no gushushanya hakoreshejwe amarangi, akaba ari na kimwe mu byo akora nyuma yo gukora umuziki.
Jay Polly aherutse kumurika icyiciro cya kabiri cy’ubugeni yahanze, ni nyuma y’ibihandi bihangano mbumbe [collection] yise “Isooko”, yamuritse muri 2014. Iki cyiciro cyari gikubiyemo ibishushanyo bye bwite n’iby’abandi banyabugeni yakoranaga na bo muri Isooko Arts.
Uyu muraperi yatoje benshi mu banyabugeni, ibihangano bye bwite bicuruzwa mu nzu z’ubugeni mu Mujyi wa Kigali cyo kimwe no ku Kimihurura kuri Uburanga Arts Studio.

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...