Saturday, April 28, 2018

ubukwe

Kera iyo ababyeyi babonaga ko umuhungu cyangwa umukobwa wabo yakuze, bajyaga inama yo kubashyingira, bagahagurukira kubashakira uwo bazashyingiranwa. Kugira ngo bamubone babazaga mu nshuti no mu bavandimwe baba aba kure no hafi kugira ngo bagerageze kubabonera umugeni cyangwa umuhungu utunganye. Mu Rwanda hose, mu moko yose ibice byarangaga umuhango w’ubukwe byabaga ari bimwe bikurikirana kuri ubu buryo:
A.Kuranga Cyangwa Kurangira.
Abanyarwanda bo hambere baricaraga bagashaka umuhungu cyangwa umukobwa ukwiranye n’umwana wabo. Habagaho kungurana ibitekerezo ku bisekuruza n’ubunyangamugayo bw’abagize umuryango runaka bifuza gushakamo maze bagahitamo neza.
B.Gusaba Umugeni
Hose bajyaga gusaba umugeni hakagenda Se w’umwana cyangwa undi muntu wo mu muryango wabo wizewe bajyanaga inzoga.
C.Batangaga inkwano:
Bamwe batangaga inka, abandi amasuka, abandi batangaga amatungo (ihene), hari n’aho batangaga amasaka n’uburo.
D.Gutebutsa.
Gutebutsa n’ukujya kubaza igihe bazashyingirwa hakagenda abaje gusaba umugeni kandi bakajyana inzoga.
E.Gushyingira.
Bose baherekezaga umugeni mu ijoro. Yagendaga mu kirago kereka hamwe nko mu Ndorwa. Ahenshi mu Rwanda barongozaga umwishywa. Abandi bambikaga igikangaga, ariko hakeya.
F. Kwakira Umwishywa by’ababyeyi byari hose mu Rwanda.
Izo ngingo twasanze zihuriweho n’abakurambere bacu mu turere twose mu moko yose ari mu Rwanda. Hose mu Rwanda, ababyeyi nibo bashakiraga abana babo, bakabubakira. Umwanya w’abana mw’ishakana ntiwari uriho,ababyeyi batoranyaga neza bifuzaga ko umwana aremya urugo. Gushyingira umwana byari bishyigikiwe n’umuryango wose. Izo ngingo zose zihuriweho mu Rwanda nizo twagerageje kubaza neza turazandika.
G. Gutwikurura
Umugeni yaratinyaga, akihisha ntagaragare, kugera igihe bamubwira ko hari umurimo wo gukora. Kera iyo umugeni yabaga ataratwikururwa ntiyagaragaraga byeruye. Nta mirimo yo mu rugo yakoraga. Umuhango wo gutwikurura wakorwaga kugira ngo umugeni ajye ahabona atangire gukora imirimo yo mu rugo byeruye. Ni byiza rero ko umuco u Rwanda rwubatseho, umenyekana mu bato ukazanahora mu mateka, kandi tukanamenya ko gushyingirwa ari rimwe mu mabango akomeye u Rwanda rushingiyeho kugira ngo rube rwiza kandi
rugire amahoro n’ubumwe bikomotse mu kugira ingo nziza, imiryango myiza n’igihugu cyiza.
Byakuwe mu gitabo cya A.Bigirumwami: Imihango,imigenzo n’imiziririzo mu
Rwanda rwo hambere.

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...