Thursday, April 27, 2017

AGAKURU UGOMBA GUSOMA KUKO KAKUREBA:

Umusore witwa Manzi yakoraga mu
kigo
cyatunganyaga kikanagurisha inyama
n'ibizikomokaho, umunsi umwe
arangije
akazi
we kimwe n'abandi bakozI batangiye
gutaha
aza kwinjira mu cyumwa
bakonjesherezag
amo inyama kimera nka Frigo iyo
ugifunze
(Chambre Froide) kuburyo hashira
akanya
kikagenda gikonja cyane. Ni uko
agezemo
imbere arafunga agirango atunganye
ibyo
muri icyo cyumba vuba ahite asohoka
kitarakonja, ariko ku bw'amahirwe
macye
akimara gufunga infunguzo
ziramucika zigwa
hasi, zica munsi y'urugi zihita zigwa
inyuma
kandi yari yarangije gufunga.
Manzi yatangiye gusakuza ngo arebe
ko hari
umuntu uri hanze wamwumva
akamutabara
ariko arategereza araheba,
arakomanga ariko
ntihagira ubyitaho kandi uko
yatindaga niko
icyumba cyakomezaga gukonja cyane.
Kuko
rero icyumba cyari kinafunze ijwi rye
ntiryabashaga gusohoka ngo rigere
kure,
abandi bakozi bakoranaga nawe
barataha
asigara ataka kandi ubukonje
bukomeza
kugenda bwiyongera.
Amazemo umwanya munini atangiye
gutitira
bikomeye hafi yo kwicwa n'ubukonje,
yumva
umuntu arakinguye, arebye abona ni
umuzamu warindaga icyo kigo
wabaga
yiyicariye ku marembo (Gate)
amanywa
n'ijoro, biramutangaza yibaza ukuntu
aje aho
kandi atajyaga ava ku muryango
biramushobera, amaze kuzanzamuka
amubaza
uko yatekereje kuza aho n'icyo yari
aje
kumara kandi adasanzwe ahagera mu
kazi
ke.
Umuzamu ati: "Ubundi muri iki kigo
abandi
bose bamfata nk'umuntu
usuzuguritse cyane,
ariko wowe buri gitondo uraza
ukansuhuza
ukanyifuriza umunsi mwiza, waza no
gutaha
nimugoroba ukansezeraho
ukanyifuriza ijoro
ryiza n'akazi keza k'ijoro. Ibyo nagiye
mbyishimira cyane kandi
nkabizirikana
kuburyo buri gihe ari wowe muntu
mba nzi
niba waje ku kazi, niba utaraza
cyangwa niba
wasibye, uyu munsi rero bwo
wansuhuje mu
gitondo ariko nimugoroba ntegereza
ko
wambwira ijoro ryiza utashye
ndaheba,
bituma ngira amatsiko yo kuza mu
kigo
imbere ngo menye niba nta kibazo
wagize
kuko bitari bisanzwe".
Ni uko Manzi biramurenga arishima
cyane,
yibaza ukuntu arokowe no kuba
atajya
yirengagiza umuzamu, aramushimira
ariko
arushaho kwita ku boroheje n'abo
benshi
basuzugura bakabafata nk'abadafite
agaciro.
ISOMO: Ntukirengagize abantu wita
ko
basuzuguritse kuri wowe, niba aho
ukora uri
umuyobozi ukomeye, ibuka ko n'uwo
woroheje ejo cyangwa ejobundi
wamukenera
kandi akakugoboka. Wikwishyira
hejuru,
wikwiyemera kandi wifata abari ku
rwego
rworoheje nk'aho badafite agaciro,
ntawigira
kandi ntawe umenya aho buzira
ageze!
Imana idufashe kandi iduhe umutima
ukunda
abakene, twe kwirengagiza aboroheje
n'abo
twita ko baciriritse, Imana iduhe
kwicisha
bugufi no kwiyoroshya mu byo
dukora byose
kandi abiyoroshya izabakomeze
n'abicisha
bugufi izabazamure.
NIBA NAWE UBISHYIGIKIYE ANDIKA
UTI
"AMEN". NIBA KAGUKOZE KU MUTIMA
KORA
SHARE UGASANGIZE N'ABANDI.

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...