Iriburiro
Mu gihe cy'iminsi nk'ijana uhereye ku ya 6 Mata kugera muri Nyakanga 1994, intagondwa zari ku butegetsi mu Rwanda zashyize mu bikorwa umugambi mubisha wa jenoside zari zarateguye na mbere, ziwushoramo n‟abaturage maze bica Abatutsi basaga miliyoni, ndetse banibasira n‟Abahutu batavuga rumwe nabo.
Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) zareberaga gusa ayo mahano, zategetswe gutaha aho gutabara abicwaga. Ingabo za FPR-Inkotanyi zari mu ntambara yo kubohora igihugu ni zo zahagaritse iyo Jenoside zirwanya abayikoraga ari nako zirokora abicwaga.
N‟ubwo guhagarika iyo Jenoside byasabaga mbere na mbere ingufu za gisirikare mu bikorwa byo kurwanya abayikoraga no kurokora abicwaga, nta wakwirengagiza uruhare rukomeye abasiviri barugizemo baba Abanyarwanda cyangwa se abanyamahanga mu kurushyigikira no kwamagana abicanyi. Turazirikana kandi tunashimira abahishe abicwaga cyangwa se abakabahungishije, ababashije kwirwanaho n‟intwaro gakondo ngo barengere abicwaga, ndetse n‟abemeye gupfana n‟abicwaga aho kubatererana.
Iki kiganiro kiribanda ku ngingo zikurikira:
- Ubwicanyi bwa mbere ya Mata 1994 n‟uko FPR-Inkotanyi yagerageje kubuhagarika;
- Uko Urugamba rwo guhagarika jenoside rwarwanywe guhera ku italiki 7 Mata 1994 kugera 17 Nyakanga 1994;
- Bimwe mu bikorwa by‟ingenzi bya gisirikare byari bigamije guca intege abakoraga jenoside no guhumuriza abicwaga ;
- Bimwe mu bikorwa by‟ingenzi byo kurokora abantu no kubaha ubufasha bukenewe ;
- Abandi bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika jenoside no kurengera abicwaga;
- Imbogamizi mu rugamba rwo guhagarika jenoside.
Ikiganiro ku buryo burambuye
1. Ubwicanyi bwa mbere ya Mata 1994 n’uko FPR-Inkotanyi yagerageje kubuhagarika. Kuva urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye ku itariki ya 01 Ukwakira 1990, iyo Leta ya Habyarimana yicaga abanyarwanda, Ingabo za FPR zamaganaga ndetse zikubura imirwano zigamije guhagarika ubwo bwicanyi bwateguraga abantu gukora jenoside. Ni muri urwo rwego Ingabo za FPR zagabye igitero simusiga cy‟iya 8 Gashyantare 1993 ku birindiro byinshi by‟ingabo za Leta, zigamije guhagarika ubwicanyi bw‟Abatutsi n‟abandi batavugaga rumwe na MRND bakorewe hirya no hino mu Rwanda nka Mbogo, Kibuye, Bugesera, Kibirira, Murambi ya Byumba n‟ahandi henshi mu gihugu.
2. Urugamba nyirizina rwo guhagarika jenoside rwarwanywe guhera ku italiki 7 Mata 1994 kugera 17 Nyakanga 1994. Urugamba nyirizina rwo guhagarika jenoside rwatangiye ku italiki ya 7 Mata ubwo Umugaba Mukuru w‟Ingabo za FPR-Inkotanyi yafataga icyemezo cyo gutabara Abanyarwanda bicwaga ingabo z „Umuryango w‟Abibumbye Zishinzwe Kurinda Amahoro ku isi zari mu Rwanda icyo gihe (MINUAR) zirebera. Urwo rugamba rwarangiye ku ya 17 Nyakanga 1994 ubwo Ubuyobozi bwa FPR-inkotanyi bwatangazaga ko FPR ihagaritse imirwano imaze gutsinda Leta y‟Abatabazi n‟inkoramaraso zayo zakoraga jenoside.
Urugamba rwo guhagarika Jenoside ya rurangiza rwarwanywe mu byiciro 3 bikurikira :
Icyiciro cya 1: Kujya gutabara abanyapolitiki n‟ingabo 600 za FPR bari i Kigali no kurokora abicwaga i Kigali (6-11 Mata 1994);
Icyiciro cya 2: Kurwanya no gutsinda inkoramaraso zakoraga Jenoside mu gihugu hose (12 Mata - 4 Nyakanga 1994);
Icyiciro cya 3: Kwirukana inkoramaraso zakoraga Jenoside zahungiye mu cyiswe „Turukwazi‟ y‟Ingabo z‟u Bufaransa zigakomeza zijya muri Kongo yitwaga Zaire icyo gihe (5 Nyakanga -22 Kanama 1994).
Icyiciro cya 1:
Ku italiki 7 Mata 1994, umugaba Mukuru w‟Ingabo za FPR-Inkotanyi, Gen Paul Kagame yatumije inama y‟abakuru b‟Imitwe y‟ingabo za FPR ku Mulindi. Mu ma saa cyenda z‟uwo munsi, Umugaba Mukuru abategeka kujya guhagarika Jenoside barwanya abayikoraga bose ari na ko barokora abicwaga.
Kuri uwo munsi ni na bwo Umugaba Mukuru w‟Ingabo za RPA yahuye n‟ingabo zimwe mu Miyove (Batayo 3) abategeka kwihutira gutabara Abanyapolitiki ba FPR n‟Ingabo 600 zabarindaga i Kigali (CND) no gufatanya n‟izo ngabo urugamba rwo guhagarika Jenoside I Kigali. Izo batayo 3 ni zo zabanjirije izindi kuva mu majyaruguru zerekeza i Kigali zihagera ku munsi wa kane (11 Mata 1994). Izindi batayo ebyiri na zo zategetswe kunyura iyo nzira iva mu majyaruguru ya Byumba igana i Kigali, zikagenda zihashya umwanzi wari uhafite ibirindiro bikomeye ari na ko zikora ibikorwa by‟ubutabazi.
Kuri iyo taliki ya 7 Mata 1994, ni na bwo Umugaba mukuru w‟Ingabo za FPR yatangarije abanyamakuru, barimo n‟aba Radiyo-Muhabura, ko FPR yafashe icyemezo cyo guhagarika jenoside kugira ngo abihishe bagire icyizere cyo kuba barokoka, abicana bagire igihunga cy‟uko hari ubarwanya, n‟abashaka gufasha muri urwo rugamba rwo guhagarika jenoside bamenye uko babigenza.
Batayo zindi 2 zo zategetswe kunyura mu burasirazuba bw‟igihugu, naho iyindi imwe itegekwa kunyura mu burengerazuba, kugira ngo zose zigende zirokora abicwaga ari nako zirwanya umwanzi wari muri ibyo bice by‟igihugu kandi haboneke n‟ahantu hari umutekano usesuye ku buryo n‟uwaba yihishe yakwirukirayo. Batayo yanyuze mu burengerazuba bw‟igihugu yanahawe inshingano zo gukumira ingabo zose z‟umwanzi zaturuka mu muhanda wa Ruhengeri-Gisenyi zigatabara izari mu mujyi Kigali.
Ingabo zanyuze mu burasirazuba bw‟igihugu zigeze i Kayonza, zigabanyijemo imihari ibiri, zimwe zikomeza iya Kibungo, Bugesera n‟amayaga zigana Gitarama na Butare. Muri iyo nzira zabashije kurokora abacitse ku icumu i Nyarubuye, Rukumberi, Nyamata, Ntarama n‟ahandi. Izindi zerekeje iya Kigali zibohora Rwamagana na Kabuga mbere yo gufatanya n‟iza Kigali gufata Ikigo cya Kanombe n‟ikibuga cy‟Indege.
Urwo rugamba rwo guhagarika jenoside rwamaze igihe cy‟amezi atatu kubera ko umubare w‟abayikoraga warutaga cyane abageragezaga kuyihagarika bari baturutse mu majyaruguru y‟igihugu kandi bagomba kugenda igihugu cyose n‟amaguru.
Abakoraga Jenoside batsinzwe ku italiki ya 4 Nyakanga 1994 ubwo Umurwa mukuru wa Kigali wabohorwaga n‟ingabo za FPR, abakoraga jenoside bagahitamo guhungira muri Congo bajyanye abaturage.
Indi mijyi y‟u Rwanda yagiye ibohorwa mu bihe bitandukanye (Kabgayi ku ya 2 Kamena, Gitarama ku ya 13 Kamena, Butare ku ya 3-4 Nyakanga, Ruhengeri ku ya 13 Nyakanga, Gisenyi ku ya 17 Nyakanga), uretse igice cyiswe “Zone Turquoise” (Gikongoro, Cyangugu na Kibuye) cyari cyarigaruriwe n‟ingabo z‟Abafaransa.
Thursday, April 20, 2017
Inkuru nshya
Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates
The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...
-
Nyagasani, ngira umugabuzi w’amahoro yawe, Ahari urwango, mpashyire urukundo, Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana Ahari amacaku...
-
UMUGISHA Umugisha uza kwinshi Ariko byose mbibona nk’impano, kuko Ubihawe ntacyo aba yatanze ngo bibeho Umugisha ni impano, haba ku...
-
Ngeli ni vikundi vya majina ya Kiswahili. Katika mfumo wa kisasa (na unaokubalika), ngeli huundwa kwa kuunganisha viambishi viwakilishi vy...
No comments:
Post a Comment