Monday, May 8, 2017

Agakuru gakora ku mutima


relationship talk1
Hari muri Nyakanga 2009 ubwo nari mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ku Gisenyi. Nari umwari utuje cyane kuburyo buri wese yari azi neza ko Chouchou nitondaga ndetse kandi ko ntagiraga umuhungu nkunda. Nyamara si uko nta muhungu nari nkunze ahubwo bwari uburyo bwanjye bwo kwirinda.
Muri uwo mwaka hari haje abanyeshuri bashya bari baje gutangira mu mwaka wa kane, nkaba aribwo nabonye Diddy bwa mbere. Nahise numva mukunze cyane,nyamara sinabashije kugira icyo mbikoraho. Buri gihe numvaga byibura namureba mu maso mbere y’uko twinjira mu ishuri, buri gitondo namuteragaho akajisho (kuri ressemblement).
Nyamara ntacyo yari azi kubyaberaga mu mutima wanjye. Yari umusore utuje cyane kandi w`igikundiro ,muri dortoire wasangaga abakobwa bashyushye bamuvugaho cyane,bifuza ko yababera copain. Ntacyo nashoboraga kuba navuga kuko nabonaga tutanakwiranye. Mu ishuri nari umuntu wumva neza amasomo kuburyo ku kigo cyacu buri muntu yari anzi neza kubera imyitwarire yanjye(nari ntuje cyane).
Ibyo byatumye umwe mu bahungu twiganaga (Timberland) bari baje mu wa gatatu yifuza ko twakwicarana kugirango njye mufasha mu masomo, nyuma yaje gukundana na Diddy bakajya barira kuri table imwe, bigira muri salle imwe,… Byatumye rero nanjye ntangira kugendana nabo kuko akenshi nabaga ndi kumwe na Timberland.
Twatangiye kujya tuganira cyane na Diddy. Yambwiye amateka ye nanjye mubwira ayanjye,hari ibyo twari duhuriyeho byatumye turushaho kumva turi kumwe,(twari imfubyi,twari dutuje,twari abakene ugereranyije n’abandi bana kandi twari abantu bakunda gusenga). Rimwe na rimwe twarasangiraga,ku munsi wa sortie tukajyana kurya agafiriti muri restaurant,twaratemberanaga amfashe ku rutugu,ikiganza mu kindi.
Icyo twabaga dufite twarasangiraga hamwe muri cantine(amandaz
i,imineke,icyayi), dore ko imirire yo muri internat yabaga itoroshye. Muri iyo minsi yose ntabwo yigeze ambwira ko ankunda, nanjye sinabonye imbaraga zo kubimubwira gusa mu mutima wanjye nari mukunze bimwe bitavugwa. Igihe cyarageze nkora examen ya Tronc commun ndatsinda biba ngombwa ko musiga. Yampaye udufoto nanjye muha utwanjye, utwe twari twanditseho amagambo meza ambwira ko atazibagirwa ko twabanye kandi ko igihe kizagera nkamenya icyatumye tumenyana.
Natashye nezerewe mfite akanyamuneza, nicaraga mutekereza,rimwe na rimwe nasabaga Imana byibura ngo mubone mu nzozi. Inshuti zanjye nazibwiraga ko ariwe muhungu wenyine nakunze, kuburyo numvaga niyo yaba ntacyo afite bitazambuza gukomeza kumukunda.
Naje gutsinda njya muwa kane kure y’aho yigaga ariko nakomeje kujya musura nawe akansura. Naramwandikiraga nawe akanyandikira kandi iyo nifotozaga agafoto keza nahitaga nkamwoherereza nanditseho utugambo twiza, ariko nakomeje kugira impungenge kuko atari yakambwira ko ankunda.
Naje kurangiza muri 2014 dukomeza kubonana, akajya aza kunsura aho nabaga ku Muhima. Rimwe na rimwe yarazaga agasanga ndyamye tukaryamana. Munyume neza ntabwo twigeze tugerageza n’umunsi n’umwe gukora imibonano habe na romance. Yakundaga kunsoma ku gahanga cyangwa ku kiganza gusa. Iyo nabaga ndi mu gikoni mutekeye imvange kuko yazikundaga, nasangaga yamaze gusasa, bikanshimisha cyane.
Nakomeje kwibaza impamvu ki atambwira ka ’je t`aime’ byibura rimwe gusa, kuko rwose akenshi yajyaga ampamagara akansaba ko twajyana kunywa ka cyayi kwa Venant,cyangwa kureba ka film kuri planete !!
Rimwe naje kwigiza nkana mugerageza, mubwira ko hari umuntu unshaka kandi yifuza ko tuzabana ariko aba mu mahanga, nti urabyumva ute ? Nabikoraga ngirango ndebe ko wenda yagira icyo abivugaho, nyamara ntacyo yabivuzeho.
Buri gihe uko yansuraga nabaga mfite icyo mubwira. Mbibutse ko rwose nanze abahungu benshi kubera Diddy. Nangaga kuba nagira undi ambonana nawe kuko navugaga ko ndamutse mbyemeye na Diddy agasanga ntakiri isugi byazamubabaza.
Byaramfashije cyane ndabimushimira pee.
Naje kubona akazi keza muri 2006, ubwo Diddy yari akiri umushomeri n’ubwo yarangije mbere yanjye. Rimwe na rimwe yansabaga ubufasha(financialy)rwose narabumuhaga kuko numvaga nkimukunze cyane. Aho nakoraga naje guhura n’umugabo w`umunyamahanga arankunda cyane yifuza ko namubera fiyanse, ubwo nabanje kubyanga mubwira ko mfite uwo nkunda witwa Diddy ariko yanze kuva ku izima akomeza guhatiriza.
Natangiye kumva naba ndi guta igihe cyanjye na cyane ko Diddy atigeze ambwira ko ankunda. Nabanje kugisha inshuti inama zimbwira ko naba ndi kwisibira amayira ko Diddy nta gahunda afite,ubwo nahisemo kumuhamagara mubwira ko hari umuntu unshaka nyamara mubwira ko namubwiye ko mfite inshuti kandi akaba ari we ,musaba ko twajya KBC gufata icyayi hamwe n’uwo munyamahanga (yitwaga Pappy) araba ahari maze amenye neza ko ndi serieuse.
Diddy yaraje mu ma saa kumi n`ebyiri, turicara, turaganira,turasangira isaha igeze turataha. Ubwo Pappy arataha nanjye na Diddy tujya gufata taxi, nyamara ntacyo yabivuzeho kuri uwo mugoroba kuburyo natashye numva naba naruhiye ubusa. Namuhaye igihe ngo wenda ndebe ko yazaza kugira icyo ambwira ndategereza ndaheba. Nasanze naba mukunda ariko we nta gahunda amfiteho, mpitamo kumufata nka musaza wanjye.
Nakomeje urukundo rwanjye na Pappy,tuza gushyingiranwa nyuma y’umwaka n’igice tumenyanye.
Mu bukwe bwanjye natumiye Diddy gukenyerana na basaza banjye. Nyuma y’ubukwe Diddy yazaga kunsura aho twari dutuye Kimihurura kandi nakomeje kumukunda ndetse no kumwitaho igihe cyose yabaga ari iwanjye. Nakomeje kumwakira neza nka musaza wanjye, hashize umwaka tuva mu Rwanda tujya mu kindi gihugu biba ngombwa ko nsezera inshuti zanjye na Diddy araza ansezeraho ansoma ku gahanga bisanzwe anyifuriza kuzagira amahoro n’imigisha.
Umunsi umwe Diddy yanyandikiye ambwira ko yankundaga ko kubigumana mu mutima ntacyo bimaze, ansaba imbabazi kuko azi ko yakosheje kandi ko ari amakosa ye. Nakubiswe n’inkuba agahinda karanyica. Numvise mbabaye cyane kuburyo namaze igihe kinini nijimye, ariko ntacyo nari kurenzaho namubwiye ko yahemutse, gusa mubwira ko n’ubwo yari uwa mbere nakunze ubu ndi kumwe n’uwa kabiri nakunze ariwe mugabo wanjye Pappy.
Diddy nawe yaje kobona fiyanse ubu bakoze ubukwe barabana mu Rwanda(Uwiteka abarinde).
Mu buzima bwanjye bwa buri munsi nibuka imyaka itandatu namaze nkunda Diddy. Ubu mufata nka musaza wanjye nawe amfata nka mushiki we, Madamu we azi ibyacu kuko Diddy yabimubwiye, umugabo wanjye nawe ni uko azi byose. Iyo mpuye nawe kuri internet turaganira bidasanzwe !!mbega !!Iyo hagira umbwira ko nari kuzabana n’undi mugabo twari kubipfa ariko nyine byabayeho kuko niko Imana yari yarabiteguye.

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...