Sunday, May 7, 2017

ISI SI IJUURU 3

Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru”ISI SI IJURU” twabonye umwana wavuye mu cyaro, i kibungo akajya kwiga mu majyaruguru yahagera akahagira inshuti 3 z’abahungu, mu gice cya kabiri akomeza atubwira uburyo yamenyanye n’abandi bakobwa babiri(natasha na Yvette) aracyakomeza kutubwira;
“Nari ngeze aho yvette ambwiye ko hari icyo ashaka kunsaba, nanjye mwemereye ko niba kitagoye nzakimuha;
Yahise arambwira ati:”ese ubu ko wampobeye kubera nariraga, igihe nzaba ntari kurira uzampobera nabwo?” Nahise mubaza impamvu abimbajije, ambwira ko nabanza nkamusubiza mubwira ko niba nta kibazo bimuteye nzabikora,…
ibyishimo mu maso ye byahise bibungamo ubundi mduhita twongera guhoberana birangiye aranshimira ubundi ndamusezera mubwira ko tuzasubira ejo njya kuryama.
Nkigera muri dortoire rero nsanga ba sam barantegereje, bati rero mwaganiriye ibiki, nabanje kugira amasoni ariko nyuma banyumvishije uburyo ntakintu tugomba guhishanya ko turi umuryango umwe ko ikibi aruko byatuvamo hagati yacu ubundi ndababwira byose uko byatangiye ko igihe yazaga muri class aribwo bwa mbere nari mubonye, ko ibyabaye uwo munsi byari bishya gusa kurinjye. Thierry ambwira ko babana muba scout ariwe wamubwiye ko nzi gushushanya ko yari yamubajije umuntu bigana ubizi nawe amurangira inshuti ye.
Narabakomereje mbabwira byose, kuva uko byatangiye kugeza aho byarangiriye. Thierry we yasaga numenyereye ibintu byo gutereta, niwe wahise afata ijambo anyumvisha uburyo ngomba guhita mfatiraho nkamutereta, gusa simwereke ko mukeneye cyane ati:”ntushiturwe nutwo yakubwiye iri joro ngo umwereke ko umushaka cyane, ashobora no kumara kubikubwira ubu akaba ari kubibwira undi aka kanya, gusa nanone niba wabonye ari umwana mwiza wafatiraho wasanga ariwe Imana yakugeneye ntawamenya!” byose ugomba kubitwara gake, no kumutereta byaba bitakurimo, ukabimwereka hakiri kare utabanje kumurisha umutima birababaza!!! kandi niba mukundanye nabwo ugomba kumenya uko ibyitwaramo, abakobwa baragomesha ucunze nabi watsindwa kandi icya mbere cyakuzanye aha ni ukwiga!”
Ubwo bampa inama nyinshi cyane z’ukintu nzitwara ubundi nkamwegukana, birangiye turaryama,..
Ijoro ryose habe gusinzira, naraye nitekerereza uburyo twaganiraga kisetsa, n’amenyo meza, akajwi byose nkumva nyine birandenze, ku bwanjye yari yamaze kuba inshuti yanjye, mbese numvaga twakundanye byarangiye….
Natekerezaga uburyo twaganiraga anyisanzuyeho uburyo namuhobeye nkumva utuntu tunyirutse mu mubiri, nkibwira nti nta kabuza uyu arankunda pe….
Mu gitondo twarabyutse turamesa hari ku cyumweru, nka saa tatu tujya gusengera muba protestant ninaho yvette yasengeraga, ngira amahirwe uwo munsi bamushyira muri babandi baba bayoboye imbere niwe wari kwakira abashyitsi, twakubitanaga amaso ugahita ubona isoni ziramwishe, ariko akiyumanganya, ubwo ku rundi ruhande aho twicaye niko twaryanaga inzara kuri buri kantu akoze ducirana amasiri, nkubeshye nakubwira ngo twari turi gusenga..
ntibyatinze aza kwakira abashyitsi, akigera imbere asuhuza abakirisito bose, noneho niba ari uguhuzagurika cyangwa ikindi, yahise avuga ati: “nimumfashe twakira ba nicolas baj… (yahise ahagarara kuvuga)
Atari yakomeza urusengero rwose baraseka, uburyo mu bantu bose bari aho abonye ba Nicolas gusa,..
Gusa bamaze gutuza arakomeza yakira abashyitsi nk’ibisanzwe ariko iryo yavuze ryo ryari ryamaze kurenga akanwa, ubundi tugisohoka mu rusengero, dusanga hanze inkuru yashyushye(urabizi iby’abanyeshuri) bavugaga ko asigaye ankunda ku buryo avugishwa no murusengero.. Inkuru bari banongeyemo umunyu, bakavuga ko yasomye ivanjiri yanditswe na Nicolas.. Mbese nyine nawe uyumva bikagutungura!
Mu kigo hose niyo nkuru yari yibereyemo ku buryo nanjye ubwanjye byanteye isoni, ntago twari abasitari mukigo kuko twari tuhamaze ukwezi nigice gusa ariko byageze ku mugoroba hafi ya buri munyeshuri yatumenye, gusa amahirwe nari nkifite ntago abanyeshuri bari bazi ngo Nicolas ni uyu, kubera twahoranaga nka group ntago bamwe bari bazi kudutandukanya.
Mu rwego rwo kwirinda gukomeza kumva ibyo byabugwaga, ikigoroba nagiye kwigira muri dortoire njye na ba Thierry twese, gusa naramburaga ikayi nkibaza aho Yvette ari n’uburyo amerewe nkumva ndahangayitse, bituma n’ibyo kwiga tubireka dutangira kwiganirira!
Ku mugoroba mbere yo kujya kurya, thierry yambwiye ko nkora uko nshoboye nkarara mvugishije Yvette, ati:” ubundi abakobwa bacibwa intege n’utuntu duto, ariko no kubafatisha ntago bigombera utuntu twinshi.. Niba umushaka koko, koresha aya mahirwe uyu munsi ntiwipfushe ubusa! Nuba utanamushaka ugende umukomeze umwumvishe ko nta kibazo, bambwiye ko isoni zamwishe yanze kuva mu buriri mufashe agaruke muri mood!! ”
Numvaga mu mutwe ntakintu mfite ndamubwira ariko nitera akanyabugabo, tukiva kurya mpitira kuri class yabo ngo ndebe ko mpamusanga, ndaheba cyakoze nahasanze natasha mubajije ambwira ko aryamye yamubwiye ko atari buze kwiga, mutumaho ko yaza byibura tukaganira umunota umwe ubundi natasha arambaza ati:”ariko murakundana?” ndamuhakanira, arangije ahita ambwira ati:” rero Nicolas, ntago tuziranye cyane, urabyibuka bwa mbere mwambeshye ko muri ababyara, gusa byaba byiza wirinze kwiruka mu bakobwa ubu uracyafite byinshi byo gukora biruta guhangayikishwa na Yvette ubona aha gusa utazi n’uko abayeho! ni inama naguhaga, ndaje njye kumukurebera!” (biracyaza)
Kuberiki yambwiye ayo magambo?
Ese izina ry’inkuru n’inkuru nyir’ubwite bizahurira he??
Ntuzacikwe n’igice cya kane
Tubibutse ko iyi nkuru itambuka gatatu mu cyumweru(kuwa mbere, kuwa gatatu no kuwa gatandatu) ntizagucike!!

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...