Saturday, May 6, 2017

ISI SI IJURU(Igice cya kabiri)

Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru twabonyemo uburyo umuhungu witwa Nicolas Mahoro yavuye iwabo akajya kwiga mu majyaruguru ndetse akaba yari afiteyo inshuti 3 z’inkoramutima, ndetse yari amenyanye n’umukobwa witwa Yvette.
Umutwe w’iyi nkuru n’inkuru birahurira he? Reka dukomeze
Nari ngeze aho nasohotse nkwepa ba thierry nkahita nkubitana na yvette…..
Ubwo twarahuye mpita mpagarara, nawe abanza arahagarara turebanamo gake ntanumwe uvugisha undi, ubwo kubera ba thierry bari barimo banserereza nabo bahise baza bankurikiye bageze mu muryango babona turi kumwe, noneho bahita bibwira ko byashoboka ko hari ubucuti buti kuza hagati yacu nyamara ntakindi cyari cyakabyihishe inyuma pe.
Mu gusohoka baje basakuza ntanundi muntu uri aho hafi, byatumye yvette ahita ababona,bakubitanye amaso nawe bahita basubirayo ambaza impamvu basubiyeyo mubwira ko ntabizi, ubwo mba mbonye aho mpera ntangira kumuganiriza…
Mubaza aho yari agiye, ambwira ko nubundi arinjye yaraje kureba, mubaza icyo anshakira ambwira ko ari inshuti ye ibonye ibyo nashushanyije ikifuza ko nayo nayishushanyiriza. ibyo bishushanyo ni bimwe biga muri biologie nibyo bari bariho, numvaga namuhakanira pe kubera nangaga kujya ahantu ndicara ntamuntu mpazi, gusa kubera uburyo yari ateye(yari mwiza) kumuhakanira byaranze mubwira ko ntakibazo nagenda nkashushanya..
Yari umukobwa mwiza pe, useka neza, uzi kuganira, mbese ubona afite igikundiro gusa yari afite amaraso ashyushye.
Ubwo naragiye anyinjiza muri class yabo, anjyana aho yicaraga ku ntebe ya 2. Nahasanze ku ruhande rwo hirya hicaye umukobwa bicarana, ndamusuhuza Yvette ambwira ko ari umucuti we bigana witwa Natasha, nanjye amubwira ko nitwa nicolas ndi mubyara we(yaramubeshyaga)
Ubwo nahise nicara ku ruhande rumwe, na yvettw yicara imbere yanjye ariko areba inyuma, ibyo narinje gushushanya byari ibyuwo natasha…narashushanyije barimo bantera story, gusa nyine numva zimbihiye.
Namaze gushushanya numva ko ubwo ngiye guhita nigendera,..gusa nkimara kumuha ikayi arambwira ngo mbe ngumye aho tube twiganirira, naremeye gusa noneho birahinduka natasha aba ariwe utangira kuganira cyane, ambaza iwacu ndamubwira, nawe akambwira ko iwabo ari i kigali ambaza imyaka ndamubwira, nawe arambwira nsanga turangana, ubwo ariko na yvette yarambwiraga nawe twaranganaga twese,…
Twagumye aho tuganira, bigeze aho ibiganiro birashira dutangira kuvuga ku masomo; bakambwira ukuntu umwalimu utwigisha abaza, bangira inama ukuntu nzakanira nkimuka neza, ubwo yvette niwe noneho wafashe ijambo arambwira ati: “urabona nkanjye, umuntu wese umbonye hano mukigo amfata nk’agasazi ku buryo bamwe ahita yumva ko no mwishuri utsindwa, gusa aha haroroshye ugereranyije na primaire, rero buri kintu uzajye ugikora mu mwanya wacyo uzatsinda neza”……
Byanarangiye bampaye amwe mu makayi bigiyemo muwa mbere, ngo nzayifashishe aho bizaba ngombwa, ubundi twiterera urwenya,….
Haciyeho akanya gato, haza umuhungu ahagarara mw’idirishya ahamagara natasha barajyana biba ngombwa ko nsigarana na yvette aho twenyine, gusa natasha agiye twatangiye kuvugana ubona dufite urwikekwe twese tutisanzuye nka mbere, byari bimaze kuba nka saa yine z’ijoro nari nananiwe twari tumaze akanya kanini twicaye, musaba ko twahaguruka tugashaka aho duhagarara,twarasohotse ubwo kumbi ba thierry bagumye muri class ayo masaha yose badutegereje, nanyuzeho banyicira amasiri ndabirengagiza gusa ndebye kuri yvette amwenyuramo gake gusa sinabyitaho cyane.
nubwo twanganaga naramusumbaga mu gihagararo na taille naramurutaga ku buryo wavuga ko murusha nk’imyaka 2 cyangwa 3..
Ubwo twatagiye duhagarara ahantu hasaga n’ahijimye, urumuri rw’amatara rutahagera neza dutangira kuganira noneho ubwo nari mufashe mu kiganza n’ukuboko kumwe…
Kubera ukuntu nari ntuje byabaga ngombwa ko rimwe na rimwe atangiza ikiganiro,twageze aho ambaza ikintu cyanshimishije mu buzima, mubwira ko ari ugutsinda nkaza aho, ambajije icyambabaje cyane mubwira ko nta kintu cyari cyambabaza cyane nabaho. ubwo nacecetseho gato ahita ambaza impamvu we ntamubaza, ahita ambwira ko icyamubabaje ari uko atazi mama we naho icyamushimishije, ari uko nawe yaje aho kw’ishuri.  namubajije icyabaye kuri mama we, aho kugira icyo ansubiza ahita atangira kurira, mba ntangiye kumuhoza mwihanganisha nyine kuri mama we mbonye ari gutinda kurekera aho kurira, ndamuhobera aryama mu gituza mwihanganisha kuba mukomerekeje mwibutsa ibyamubabaje, hashize akanya aratuza maze arambwira ati:” nicolas nkusabe akantu? ”
Mwemerera ko niba katagoye ndakamuha, arangije arambwira ati:”… …….………………… (biracyaza)
Iyi nkuru itambuka kuwa mbere, kuwa gatatu no kuwa gatandatu!!
Ntuzacikwe n’ibice bikurikira!

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...