Wednesday, May 3, 2017

Isi si ijuru Igice cya 1

Iyi ni inkuru yabayeho gusa twahinduye amazina y’abavugwamo ndetse tunashyiramo amakanyankuru kugira ngo inkuru ibaryohere.
Ni umusore utubwira inkuru y’ibyamubayeho, aragira ati: ” Muraho basomyi iyi nkuru reka nyihere ubwo nari mfite imyaka 13,nibwo nari nkisoza amashuri abanza, natsindiye kujya muri secondaire, murugo dutuye, i kibungo aho bakunze kwita mu gisaka, dutuye mu gace k’icyaro usibyeko kugera mu mujyi ni iminota mike ni hafi yacu, mama wanjye ni umuhinzi naho papa yigisha mu mashuri abanza, ninjye mwana mukuru mu muryango w’abana 4. njye ishimwe nicolas, mushiki wanjye unkurikira, Mahoro Claudine, agakurikirwa na Mutoni claire na bucura bwacu Cyusa fidel. Turi umuryango wifashije ku rwego rwo mu cyaro, usibyeko nta gihambaye dufite nk’ubutunzi…
Ubusanzwe ndi umwana utuje, kubera gukura papa yigisha ku kigo aho nigaga, nahoranaga igitsure kugira ngo ntagaragara nabi imbere y’abambona ndetse n’imbere ye bigatuma ankubita, doreko n’abana bamwangaga cyane ngo arakubita cyane, ibya primaire murabizi… rero nahoraga nitwararitse nkahorana ikinyabupfura, cyane cyane kwishuri.  byanatumaga nsinda neza amasomo birumvikana bia no kugera ubwo nsinda  ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza.
Banyohereje kwiga mu ruhengeri ‘ecoles des sciences’  bamwe murahazi…hari kure ariko mu rugo bamboneraga itike yo kujyayo, minerval na argent de poche kuburyo nanjye nabaga nsa nuturutse mu muryango ukomeye,..
Ubwo nagiye muwa mbere, unkurikira(claudine) ari muwa 5 primaire, naherekejwe na papa njya kwishuri angejejeyo arampanura bya kibyeyi anyumvisha uburyo ngomba kwiga nshyizeho umwete bityo nkazagira icyo marira umuryango wanjye,…ambwira ko ngomba kugira discipline kwishuri kuburyo mba intangarugero mu kigo hose nkuko primaire byari bimeze anansezeranya ibihembo mu gihe naba mbigezeho, nanjye mwemerera kuzakoresha imbaraga nyinshi nkabigeraho, ubundi aransezera arataha…
Ku mururu(umuntu mushya ahantu) ikintu cya mbere aba atinya ni ukunnyuzurwa,usibyeko njye bitambayeho, padiri yari yarabibuzanyije ufashwe abikora yarirukanwaga,….ubwo natemberejwe ikigo n’abanyeshuri bahasanzwe nari nagiyeyo ku cyumweru, ubeo bigeze ku mugoroba mu masaha ya etude nagiye muri class aho nagombaga kuzajya nigira, nasanzemo nabandi bagenzi banjye tuzigana. nta kindi cyari gukorwa usibye kwiganirira kuko amasomo yari ataratangira kuri twe…
Narebye ahantu hari hicaye aka group k’abahungu 3 nanjye ndabegera umwe yitwaga Thierry, undi ni sam, uwa 3 ni jean paul.bivugiraga ama film barebye, nta bindi biganiro urebye twagiraga, twaraganiye turanibwirana  thierry na jean paul bavukaga i kigali, naho sam yari uw’aho mu ruhengeri, ubwo nababwiye ko mvuka i kibungo bahita batangira kumbaza iby’amarozi ahavugwa, abantu bagendera ku dutaro… ibintu nkibyo.
gusa njye nababwiraga ko nta kintu na kimwe mbiziho uko babyumva nanjye mbyumva gutyo, kandi kwariko kuri nari ngize iyo myaka ntarakabona, ntari numva nuwo bavuze ngo uyu akagenderaho,….
Twarakomeje turiganirira, kugeza tugiye kuryama, abo nibo babaye inshuti zanjye za mbere kw’ishuri, n’aho twararaga muri dortoire twahise duhindura turegerana, no muri class twahise twicara ahantu hamwe, mbese tuba group imwe yayindi aho umwe ari n’undi aba ahari.
IMG_4297
twigaga dushyizeho umwete
Ubwo twese intego twari dufite nubwo twabaga twiganirira, byari ugutsinda tukayobora class haba mu kinyabupfura no mu manota, uko iyo group twari tumeze buri umwe yari agiye afite impano ye, nari nzi gushushanya cyane kuburyo buri ubibonye yabikundaga, thierry nk’umwana wo mu mujyi yari umubyinnyi, umuririmbyi  ndetse yanakinaga basket byatumaga agira ninshuti nyinshi kandi yakundaga no gusabana ari umwana mwiza, naho jean paul na sam bakinaga football…
Ibintu byose twabikoreraga hamwe,haba kwiga,gusenga….buri kintu nyine twakoraga,aho umwe yagikoreraga ntiwapfaga kuhabura undi.  No gusenga twese twajyaga gusenga hamwe, rimwe muba protestant, ubundi mu bacatholique, cyangwa abadive, gutyo gutyo kugira ngo buri wese asengere iwe kandi ari kumwe n’inshuti ze!
Umunsi umwe twari turi mw’ishuri abandi bari kureba umupira hari muri week end, nibwo haje umukobwa yigaga muwa 2 yitwa yvette ansaba ko namushushanyiriza igishushanyo ngo baramubwiye ngo nzi gushushanya, nabanje kwanga gusa nyuma ndamwemerera ndabikora nka nyuma y;iminota 15 musubiza ikayi ye, ubwo yamaze kuhava sasa ba thierry baranserereza ngo nsigaye ntereta… nyine bumvaga ko ari uwo ndi gutereta, baranserereza cyane, bya bindi by’urubyiruko…
Haciyeho iminota nka 30 mbona sinabivamo kuko bari bandembeje, ndahaguruka ngo nsohoke mbakwepe mbe nigiriye aho batari bunserereze bibanze byibagiraneho gato.
Byabaye iby’ubusa kuko nkigera hanze nahise nkubitana na yvette aho hanze, yasaga nawe nkuje agana aho twari turi muri class,twarahuye ahita ahagarara nanjye ndahagarara… .twarebanaga ntanumwe uvugisha undi, maze ahita…………………(biracyaza)

Iyi nkuru ushobora kuyikurikirana kuri hano buri gihe,tuzajya tubaha ibice 3 mu cyumweru(kuwa mbere,kuwa 3 no kuwa gatandatu ntuzacikwe)

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...