1.Igihe urakaye ntukihutire gufataicyemezo kuko
uyobowe n’uburakari kwiyobora aheza
biramugora.
2.Igihe ujijinganya utabona neza icyo gukora aho
guhuzagurika shaka akanya ko gutuza no kwitaza
abandi utekereze neza ubone igisubizo.
3.Igihe ubukene buguteye Runaka akakuguriza
amafaranga, jya uzirikana kumwishyura kandi
umwishyurira igihe kuko ari ejo ari ejobundi
uzongera umukenere burya ibibazo ni ibihoraho
wihemurwa n’ikibazo kizagaruka.
4.Nutera umukobwa inda, ntuziyumvishe ko
umuteye inda gusa ahubwo uzumve ko wowe
nawe mwatangiye urugendo rwo kuzana umuntu
mushya kuri iyi si. Aho guhunga no kwihakana
uwo wabeshyaga urukundo, shikama nk’umugabo
kandi wikureho umugayo wo kuzagira umwana
ukugaya.
5.Abakunegura bose siko baba bakubeshyera,
burya umuntu uzavuga intege nkeya zawe, aho
gushwana nawe uzagerageze kuba mwiza
kurushaho, nurangiza n’ibanga ryinshi umusabe
ko ikibi akubonyeho ajya akikubwira mu ibanga
ugikosore ataguteje rubanda.
6.Burya twese tuzapfa kandi tubitinya kimwe.
Ubabaye wese ubishoboye uzamufashe kandi
intwari mu gukunda mugenzi wayo isumba
intwari ijana mu kurasana.
7.Icyo ushoboye uzagikore kandi ugikunze cyane
cyane impano yawe uzirikane kuyikoresha uko
bikwiriye.
8.Ntago amafaranga akemura ibibazo byose mu
buzima, bityo rero uzirinde guhemuka kubera yo.
9.Kuba wowe ni wowe wa mbere bifitiye
akamaro. Igihe ushaka kwisuzugura
ntawuzakubaha kandi nutagaragaza akamaro
kawe kuri iyi si abandi bazaheraho
bakuzimanganya.
10.Ufite Impano n’ubwenge bihagije kugirango
ntiwicwe n’inzara kuri iyi si. Igihe utabona aho
kwerekeza, pfukama hasi usenge Imana niyo
Rumuri Rumurikira abatazigera bayoba.
Muri izi nama zose uko ari 10 ni iyihe ikunyuze
cyane?
Friday, October 6, 2017
Inama 10 zagufasha
Inkuru nshya
Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates
The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...
-
Nyagasani, ngira umugabuzi w’amahoro yawe, Ahari urwango, mpashyire urukundo, Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana Ahari amacaku...
-
UMUGISHA Umugisha uza kwinshi Ariko byose mbibona nk’impano, kuko Ubihawe ntacyo aba yatanze ngo bibeho Umugisha ni impano, haba ku...
-
Ngeli ni vikundi vya majina ya Kiswahili. Katika mfumo wa kisasa (na unaokubalika), ngeli huundwa kwa kuunganisha viambishi viwakilishi vy...
No comments:
Post a Comment