Itsinda rya Urban Boys rigizwe n’abasore Nizzo
Kabosi, Humble Gizzo na Safi Madiba rikaba ari
itsinda rikunzwe n’abataribake mu Rwanda gusa
bikaba bikomeje kugaragara ko amafaranga
y’abagore akomeje kurishwanisha n’abakunzi
babo.
Duhereye kumuhanzi nka Safi Madiba izina
ry’ubuhanzi uherutse gukorana ubukwe
n’umukobwa watunguye abatari bake witwa
Niyonizera Judith uyu bakaba bakoze ubukwe
nyuma yaho atandukanye n’uwahoze ari
umukunzi we wamenyekanye cyane mu
itangazamakuru ariwe Parfine ndetse bivugwa ko
afite amafaranga nkuko Safi Madiba
yabigarutseho kubutumwa yanditse kuri
Whatsapp amwihaniza nyuma yo kumuvuga
amagambo atari make gusa tugarutse bidatinze
akaruta akandi karakamira nibwo ubukwe
bwahise butangazwa bwa Safi Madiba na
Niyonizera Judith.
Uwo ni Bijou
Gusa Niyonizera Judith bivugwa ko akomoka muri
Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yabanagaga
n’umugabo w’umuzungu gusa bakaza
gutandukana niko guhita akundana na Safi
Madiba mu ibanga ndetse bikavugwa ko yaba
yaraguriye inzu ihenze ndetse n’imodoka ihenze
Safi Madiba kugirango amwigarurire niko
gukuramo Parfine akaba ariyo ntandaro ya
Parfine amaze iminsi atuka Safi Madiba.
Tugarutse kuri Nizzo Kabosi nawe utameranye
neza na bagenzi be akaba ataratashye ubukwe
bwa Safi kubera ko atamutumiye ndetse
y’umvikanye anagaya bikomeye umugore wa
Saffi ari we Judith aheruka gushyaka avuga ko
atashaka umugore usa nawe.
Bijou aragakoze
Nizzo yari amaze iminsi agarukwaho kubera
ibyakurikiye itandukana rye n’umukobwa witwa
Umulisa Yvette wiga mu Bushinwa. Uyu bari
bamaranye igihe kinini ndetse bateganyaga
kuzarushinga ariko byarangiriye mu magambo
gusa.
Nyuma yo gutandukana na Umulisa Yvette, Nizzo
yigaragazaga nk’uwazinutswe ibyo gukundana
ndetse yahanaguye amafoto ye yose kuri
Instagram. Mu minsi mike ishize byatahuwe ko
Nizzo afite undi mukobwa yabangikanyaga na
Yvette mu rukundo ndetse ngo biri mu byatumye
bashwana.
Nizzo na Bijou mu modoka
Nizzo afite umukunzi yahishe itangazamakuru
witwa Nisingizwe Solange uba mu Busuwisi.
Nizzo iyo avuga kuri Nisingizwe avuga ko ari
“umugore”. Mu ntangiriro z’iki cyumweru havutse
umwuka mubi hagati y’aba bombi biturutse ku
wundi mukobwa wiyita Bijou Dabijou.
Bijya gutangira, Nizzo yitabiriye ibirori
by’isabukuru y’amavuko ya Bijou Dabijou yabaye
kuwa 2 Ukwakira 2017, mu gukata gateau uyu
mukobwa yafatanyije na Nizzo
Bijou Dabijou bivugwa ko asanzwe afitanye
umubano wihariye na Nizzo gusa mbere y’uko
bunga ubumwe uyu mukobwa yabanje gukururana
na Safi ndetse basangiye kenshi, yanasangiye
n’aba basore ubwo Urban Boyz iheruka kujya i
Kampala ari naho acururiza.
Uyu Bijou Dabijou ni umucuruzi, akorera cyane
cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo na Uganda ubundi akajya mu Rwanda mu
gihe cyo kuruhuka.
maze ibirori birangiye asakaza amafoto yabo
bombi kuri Snapchat ayaherekeza udutima.
Ibi byazamuye uburakari kuri Nisingizwe Solange
ibye na Nizzo bizamo akaduruvayo ndetse uyu
musore yahamirije itangazamakuru ko ‘byababaje
umugore wanjye gusa namusabye imbabazi
mumenyesha ko uriya mukobwa nta kindi
kiduhuza usibye kuba yarantumiye ku isabukuru
y’amavuko ye’.
Umuhanzi Humble Gizzo we akaba ari murukundo
n’umuzungu witwa Amy Blauman ubu akaba
atwite inda ye aho bateganya kurushinga
muminsi iri imbere bakaba barasubitse ubukwe
bwabo kumpamvu zuko Blauman atwite ariko
babwimurira umwaka utaha gusa we akaba
atamenyerewe mu itangaza makuru avugwajo
gukunda ¬ubucuti atabaheza gusa akabereka
umurongo ngenderwaho.
Friday, October 6, 2017
RIP Urban Boys: Ifaranga ritwambuye abahanga mu muziki
Inkuru nshya
Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates
The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...
-
Nyagasani, ngira umugabuzi w’amahoro yawe, Ahari urwango, mpashyire urukundo, Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana Ahari amacaku...
-
UMUGISHA Umugisha uza kwinshi Ariko byose mbibona nk’impano, kuko Ubihawe ntacyo aba yatanze ngo bibeho Umugisha ni impano, haba ku...
-
Ngeli ni vikundi vya majina ya Kiswahili. Katika mfumo wa kisasa (na unaokubalika), ngeli huundwa kwa kuunganisha viambishi viwakilishi vy...
No comments:
Post a Comment