Monday, November 6, 2017

AMWE MU MABANGA YA PEREZIDA KIM JONG-UN UYOBORA KOREYA Y’AMAJYARUGURU

Abantu benshi bakunze kwibaza ku buzima
bw’abakuru b’ibihugu bikomeye cyane ku
Isi,iyi nshuro twabakusanyirije amwe mu
makuru adasanzwe kuri Perezida wa Korea
y’amajyaruguru dore ko hari abakunzi
kwibaza uko abayeho kubera ubudahangarwa
afite.
Kim Jong-un yavutse taliki 8,Mutarama
1982,akaba ariwe mu Perezida
w’igihangange wabayeho mu mateka y’Isi
ukiri muto ,akaba ari umugabo w’ubatse
yashakanye na Ri sol-Ju mu mwaka wa
2009.
Kim Jong n’umufasha we Ri sol-Ju
Kim Jong-un ku nshuro ya mbere yatangajwe
ko ariwe Perezida wa Korea ubwo
bashyinguraga ise umubyara kuwa 26
ukuboza 2011, ahita aba umukuru w’ishyaka
ryitwa Workers party of Korea ari na ryo
shyaka riyoboye ubutegetsi,ubuzima bw’uyu
mugabo akenshi bwagiye buba ibanga.
Uyu mugabo ufite akayabo k’Amadorali
ashobora kuba atunze Miliyaridi zigera kuri
5$ zibitse muri banke zo mu gihugu
cy’Ubushinwa nkuko tubikesha ikinyamakuru
Haffington Post.
Ayo madorali akaba ayakoresha mu buryo
butandukanye nko kwishimisha no gukora
ibisasu bya kirimbuzi,ndetse no kugura
intwaro zikomeye aho akunze guhangana na
Donald Trump bapfa ibisasu bya misile
akunda kugerageza.
Uyu mugabo ukoresha amadorali asaga
miliyoni 600$ buri mwaka usanga inzoga
anywa azitumiza hanze, cyane akunda
whisky,Cognac ndetse na Vudka.
Kim Jong-un azwiho gukunda itabi cyane, mu
mwaka wa 2009 abaganga bamukoreye
isuzuma ry’ubuzima basanze arwaye
Diyabete ndetse n’umuvuduko w’amaraso.
Dennis Rodman na Kim Jong ni inshuti magara
Uyu mugabo ukunda umukino wa Basketball
akaba afite inshuti magara yitwa Dennis
Rodman w’Umunyamerika wakinaga uyu
mukino,Kim azwi ho gukunda umukino
w’amafarasi cyane dore ko afite na Stade
y’uwo mukino.
Dennis akunda gusura Kim Jong bagasangira
inzoga,bagahana impano byageze naho
Dennis Rodman amuha igitabo Donald Trump
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika
yanditse.
Kim Jong akunda kwishimisha mu bwato bwe
n’agatabi kaba kari hafi aho
Kim Jong-un uzwiho gukunda inyama
z’ingurube(Akabenzi) atumiza mu gihugu cya
Danmark,n’ibindi biribwa bitandukanye
abitumiza hanze nko mu Buyapani no mu
bihugu by’Iburayi.
Kim Jong-un akaba afite n’ubundi butunzi
butandukanye aho afite imodoka
yakataraboneka yo mu bwoko bwa Mercedes
Benz limuzini,indege n’ibibuga byihariye.
Imodoka ye ya Limousine ni agatangaza ifite
ubwirinzi bukomeye
Nubwo uyu mugabo atunze ibyo byose
usanga ibindi bihugu by’ibihangange nka
Amerika byibaza aho abigurira kuko bituruka
hanze y’igihugu cye’ kandi bikaba bizwi ko
nta bihugu bikomeye bacana uwaka ku
ikubitiro hakaza Amerika ndetse akaba
azwiho gutegekesha igitugu no kudaha
agaciro ikiremwa muntu.

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...