Mu mubano kugira ubumenyi bwa nyabwo ni
ngombwa cyane kuko usibye no mu rukundo
gusa iyo ukora n’akazi gasanzwe ukaba ufite
ubumenyi buke bikubyarira ingaruka zishobora
no kugukurikirana ubuzima bwawe bwose, no mu
rukundo rero ni kimwe.
ibi ni ibintu umuntu uwo ariwe wese agomba
byerekeye urukundo
Mu rukundo ni ingenzi kugira indagaciro zimwe.
Mushobora kuba mu rukundo muri abantu
babana ku buryo mwumvikanyeho mukaba
mufite ibitekereko bitandukanye,ibyo ni byiza
ariko umubano wanyu ndababwira ukuri
mwakabaye mushaka uko mwagira
indangagaciro zimwe mbese indoto z’umugabo
zikaba iz’umugore.
Ni mwebwe mugomba kwihitiramo ikibabareye
n’ikibereye umubano wanyu.
nimutege amatwi inama mugirwa n’umuryango
ndetse n’inshuti zanyu zo hafi, muzitege
amatwi ariko nyuma mukore igenzura rihagije
nyuma mukore ikijyanye nicyo umutima wanyu
ubasaba.
Ese imibonano mpuzabitsina ni ingenzi?
icyi kibazo ndabizi neza ko umukristo yasubiza
ko imibonanompuzabitsina ari icyaha idakwiye
na gato kuza mbere y’uko ugushyingirwa kuba
ariko bamwe bahamya ko icyi ari igikorwa
cyongera umubano cyane w’abakundana.
Akenshi iyo ubuzima buhindutse
n’indangagaciro zirahinduka.
mu by’ukuri iyo ubuzima tuvuga aha bushobora
guhinduka mu gihe habayeho ihinduka ry’uko
yari ateye nk’igihe yagize impanuka akabura
urugingo iki gihe uko wamufataga birahinduka
ugatangira kumwita by’umwihariko. gusa
bamwe bajya bafata umwanzuro w’ububwa
bakareka abakunzi babo ngo ni uko bagize
impanuka zituma babura zimwe mu ngingo
zabo.
Kirazira gucenga umukunzi wawe.
aha ndakubwiza ukuri kubeshya umukunzi
wawe ni ikintu kibi cyane niba urwaye mubwire
ko urwaye niba wakennye wifashe nabi mu
mufuka bikore.
Uburanga, uburebure n’akazi ntaho bihuriye no
gukundwa.
abantu benshi muriyi minsi ya none bibeshya
ko urukundo ruzanwa n’ibintu cyangwa kugira
akazi kaguhemba agatubutse ariko
biratandukanye kuko benshi bikundira imico
myiza,ubwitonzi ndetse bagira n’amaherwa
ngenderwaho mu buzima.
Ntabwo umubano wanyu wawugereranya n’undi
uwariwo wose.
ntabwo umubano w’abantu bakundana
ushobora gusa n’undi w’abandi bakundana
kuko uburyo babanye atari bumwe kandi bose
badateye kimwe, ntibahuje idini n’umuco
ntanubwo binjiza amafaranga amwe, umubano
w’abakundana ukwiye kuba umwihariko.
Ntuzashake guhindura imiterere y’uwo
mukundana.
ntuzigere ushaka gukunda umuntu utegura
kuzamuhinduramo umuntu wifuza ngo uhindure
imco ye n’uko yitereye kuko umuntu ahinduka
ku bushake bwe. wowe mufate kandi
umukunde uko ari.
Umubano wanyu ni byose.
Ntabwo ari kenshi uzasanga wishimira
umwanya munini umara wandikirana n’inshuti
zawe zisanzwe kuri facebook usubiza email
baba bakwandikiye ahubwo uzasanga cyane
witekerereza umuntu wikundira ndetse
n’udukino mukunda kwikinira.
Monday, November 6, 2017
Ibi bintu bishobora kugutandukanya n’umukunzi wawe
Inkuru nshya
Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates
The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...
-
Nyagasani, ngira umugabuzi w’amahoro yawe, Ahari urwango, mpashyire urukundo, Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana Ahari amacaku...
-
UMUGISHA Umugisha uza kwinshi Ariko byose mbibona nk’impano, kuko Ubihawe ntacyo aba yatanze ngo bibeho Umugisha ni impano, haba ku...
-
Ngeli ni vikundi vya majina ya Kiswahili. Katika mfumo wa kisasa (na unaokubalika), ngeli huundwa kwa kuunganisha viambishi viwakilishi vy...
No comments:
Post a Comment