Monday, November 6, 2017

Itangazo ryo gushaka umugore.

Maze guteka kawunga ikananira ubugira 2 kandi
nshingiye ko iyo ntetse ubugari butema nateka
umuceri ugashirira ndetse nkaba nsigaye
nshiririza n'amazi nanateka inyama ntizishye,
nsanze ari ngombwa ko nshyira kw'isoko uyu
mwanya kugira ngo abawifuza bawuhatanire.
Ibisabwa kuri uwo mwanya:
1.Kuba uri tayari yo guhita ujya mu rugo.
2. Kuba ushobora kuba ahantu aho ariho hose.
3 .Kuba ari umunyarwanda cyangwa uwo mu
kindi gihugu cya Afrika.
4. Kuba uba utarengeje imyaka 25 y'amavuko
kandi utari munsi ya 22 utari mugufi cyane
minimum 1,60 m).
5.Kuba uzi guteka dore ko ahanini aricyo kingora.
6. Kuba uzi gusoma no kwandika.
7. Kuba utazambaza aho nsengera gusa nimba
ubikunda ibyo nta kibazo kuri njye.
8.Kuba yzubaha abantu bose.
9. Kuwabyaye agomba kuba atarengeje umwana
1 kuko babaye 2 sinabyiviramo(kuko nanjye
nabyariye iwacu).
10. Kuba tuzajya dusohokana buri uko mbishatse.
11.kuba iwanyu atari mu Biryogo kuko abakobwa
baho ndabatinya (Nyamirambo).
12. Izi nizo ngingo zibanze ibindi
uzabimenyeshwa nyuma uhageze.
Ibintu uzirinda kumbaza:
1.Ugomba kwirinda kumbaza ayo nanywereye
kuko icy'ingenzi nuko nzaza nguhahira nkaguha
n'ibindi bikenewe.
2.Kumbaza abo turi kumwe nabo.
Ibindi:
1.Kuba uzi kwibwiriza igikenewe ari umwe
babwiriza uboshye umwana.
2.Kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire.

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...