Monday, November 6, 2017

Perezida Kagame yavuze ko hari zimwe mu ncuti z'abanyamahanga zagerageje kumusaba ko yareka kwiyamamariza manda ya 3


Ubwo yitabiraga igitaramo cy'abanyamuryango ba
Unity Club Intwararumuri ku mugoroba wo kuri
uyu wa gatanu tariki 27 Ukwakira, Perezida Paul
KAGAME, yavuze ko hari abaje kumureba ngo
bamugire inama abandi bakamutumaho
bamusaba ko atakwiyamamariza manda ya
gatatu kandi yari yarabisabwe n'abaturage
bifuzaga ko akomeza kubayobora.
Ubwo yitabiraga umugoroba w’igitaramo
n’umusangiro (dinner) w’abanyamuryango ba
Unity Club Intwararumuri wabaga ku nshuro
yawo ya cumi, Perezida wa Repubulika Paul
Kagame, yagarutse ku matora aherutse kuba mu
Rwanda mu kwezi kwa Kanama avuga ko mu
gihe abanyarwanda bari barajwe ishinga no
kwihitiramo uzabayobora, hari abanyamahanga
nabo batakuraga ijisho ku Rwanda bashaka ko
bagira uruhare mu guhitiramo abanyarwanda
uzabayobora. Perezida Kagame yavuze ko hari
abanyamahanga bibaza ukuntu abanyarwanda
bongeye kumuhitamo ngo azababere
Perezida….Ntibyarangiriye aha kuko ngo hari
bamwe muri aba banyamahanga barimo n’inshuti
ze baje kumugira inama abandi bakamutumaho
bagamije kumwumvisha ko atakomeza kuyobora
u Rwanda. Yagize ati’
Inama bampaga zari ukuvuga ngo ariko se
ni gute wenda utakora nk’ibyo Putin
umwe wo mu Burusiya yakoze. Ni
ukuvuga ngo ushobora kugenda ukareba
undi akayobora, hanyuma ukaba ukora
ariko utagaragara, ugakora icyo ushaka
hanyuma mu gihe runaka ukongera
ukagaruka.'
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ageza
ijambo ku bitabiriye 'Dinner' ya Unity Club
Intwararumuri
Indi nama bamuhaye ngo ni ukureba umwe mu
bayobozi mu gihugu akamugira umukuru
w’igihugu wo kumusimbura hanyuma we
akazajya amugenzura akanamuha amabwiriza.
Icya gatatu ngo barakibuze kugeza ubwo
ababajije uburyo aribo bari ku isonga mu
kwigisha demokarasi barangiza bakananirwa
kuyishyira mu bikorwa ubwabo.
Kuri Perezida Kagame, ngo asanga ibi byose
ababikora (abanyamahanga barimo
abanyabulayi) badatekereza inyungu z’abaturage
ahubwo baba bishakira uko bakungukira mu
gukoresha abayobozi ba Afurika.
Akomoza ku banenga u Rwanda bavuga ko
rutubahiriza uburenganziramuntu n’abavuga ko
ari umunyagitugu, umukuru w’igihugu yavuze ko
atumva uburenganzira bwa muntu baba bavuga
mu gihe ubwo genocide yakorewe abatutsi mu
Rwanda yabaga ibihugu by’amahanga
byaracyuye ingabo iyi Genocide ikaza
guhagarikwa n’abanyarwanda ubwabo.
Perezida Kagame kandi yavuze mu buryo
bweruye kuri raporo za Human Rights Watch
zikunda kunenga u Rwanda by'umwuhariko
umuyobozi w'uyu muryango Keneth Roth.
“Ndashaka kubwira uyu mugabo wa
Human Right Watch uhora ansebya,
asebya u Rwanda, ndi mu mwanya mwiza
wo guharanira uburenganzira bwa muntu
kurusha uko ubikora, [Keneth Roth] kuri
njye nemeye guhara ubuzima bwanjye,
nashyize ubuzima bwanjye mu kaga
kubera ubwisanzure bwanjye nagombaga
guharanira, twese hamwe
nk’abanyarwanda kubera ubwisanzure
bwacu n’ubw’abaturage bacu.”
Perezida Kagame yavuze ibi nyuma ya
raporo ya HRW iherutse gusohoka
yavugaga ko inzego z'umutekano zica
zirashe abakekwaho ibyaha biciriritse. Ni
raporo yari yiswe 'All Thieves Must Die'
bivuze ngo 'Abajura Bose, bagomba
Kwicwa' tugenekereje mu Kinyarwanda.
Iyi raporo, Leta y'u Rwanda yayamaganiye
kure ndetse Komisiyo y'uburenganzira
muntu mu Rwanda yerekanye bamwe mu
bavugwaga muri raporo ko bishwe.
Umuryango ‘Unity Club Intwararumuri’,
washinzwe mu mu mwaka w’1996 na Madamu
Jeannette KAGAME, umufasha wa perezida wa
Repubulika ukaba ugizwe n’abayobozi bakuru
b’igihugu n’abahoze muri guverinoma hamwe
n’abo bashakanye. Buri mwaka uyu muryango
ugira ihuriro, muri uyu mwaka ryari ihuriro rya 10
ryanahuriranye n’isabukuru y’imyaka 21 y’uyu
muryango

No comments:

Post a Comment

Inkuru nshya

Latest Fully Funded Scholarships for Undergraduates

The Major FAQs in applying or getting a scholarship is When is the Expiring?, is The Scholarship a Fully Funded Scholarship? and How Much ...